Abagororwa basaga 700 bagiye kurekurwa by’agateganyo

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Kamena 2019 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu yemeje iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abagororwa 788 bahamwe n’ibyaha binyuranye.

Ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe ryemezwa n’Iteka rya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze, amaze kumva icyo Ubushinjacyaha n’Umuyobozi wa Gereza babivugaho.

Ingingo ya 245 y’Itegeko ry’Imiburanshirize y’imanza nshinjabyaha isobanura ko uwakatiwe igihano kimwe cyangwa byinshi by’igifungo cyangwa uwashyizwe mu maboko ya Leta ashobora gufungurwa by’agateganyo kubera impamvu zirimo; kuba yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi, kuba agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi.

Harimo kandi kuba arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu bemewe na Leta cyangwa yujuje igihe giteganywa n’ingingo ya 246 y’iri tegeko hakurikijwe ibyaha yahamijwe.

Ingingo ya 246 ivuga ko usaba gufungurwa by’agateganyo ashobora kubyemererwa iyo yakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu cyayo; iyo yakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu byayo; gusa iyo yakatiwe igifungo cya burundu cyangwa icya burundu y’umwihariko ntashobora gufungurwa by’agateganyo atarangije imyaka makumyabiri y’igifungo.

Uwafunguwe by’agatenyo ashobora kubyamburwa igihe akatiwe igihano gishya, kuba atitwaye neza ku buryo bugaragara, cyangwa atubahiriza ibyategetswe mu cyemezo cyamufunguye by’agateganyo.

Ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe ryemezwa n’Iteka rya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza