Abahinzi batangiye kwifashisha ikoranabuhanga rizaborohereza kubona inguzanyo mu bigo by’imari

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 23 Gicurasi 2019 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Mu gihe bamwe mu bahinzi bajyaga bahura n’imbogamizi zo kudahabwa inguzanyo ngo babone uko bakora ubuhinzi bw’umwuga, ubu bashyiriweho gahunda yo gucuruza umusaruro wabo bifashishije ikoranabuhanga.

Ibi byizweho korohereza abahinzi b’ibirayi kubona inguzanyo mu bigo by’imari ku buryo bworoshye.

Iyi gahunda izwi nka Mpuzanunguke kirayi Platform, yatangiye muri Kamena 2o18, itangira ikorana n’abacuruzi b’ibirayi ariko izakomereza ku bindi bihingwa.

Hifashishwa telefone y’umuhinzi, amakuru akagezwa kuri koperative ye, nyuma agashyikirizwa Banki bakorana , ayo makuru agaherwaho yifashishwa mu guha umuhinzi inguzanyo yo gukoresha mu buhinzi bwe.

Nk’iyo umuhinzi asaruye toni y’ibirayi akajya kubigurisha, ayo makuru yose ayohereza yifashishije telefone ye, hanyuma uko abikora kenshi banki ibona ayo makuru iyashingiraho igena inguzanyo akwiriye.

Bamwe mu bahinzi batangiye gukoresha iri koranabuhanga bavuga ko rizahindura ubuhinzi bwabo n’umusaruro ukiyongera kuko bazabona inguzanyo biboroheye.

Uwamungu Charles wo mu karere ka Musanze yagize ati “Tukimara kumenya iyi gahunda yo kugurisha umusaruro wacu dukoresheje ikoranabuhanga kuri terefone zacu twabonye umumaro wabyo. Niba uhinze toni 1 y’imbuto y’ibirayi ugasarura 10, ayo makuru banki ikayabona, nta kuntu itakwizera ngo iguhe inguzanyo ihagije kuko uba ugaragaza icyizere cyo kwishyura”.

Murekatete Joselyne na we yagize ati “Hari ubwo wajyaga kuri banki kwaka inguzanyo yo kwifashisha mu buhinzi ugasanga biragoranye, kuko atizeraga neza amakuru umuhaye ku bijyanye n’ubuhinzi bwawe n’umusaruro ukuramo, ariko iri koranabuhanga rizajya rimuha amakuru y’impamo cyane ko azaba yananyujijwe muri koperative zacu”.

Umukozi ushinzwe guhuza abakiriya na banki muri Banki ya KCB ishami rya Musanze, Mukarukaka Spéciose avuga ko iyi gahunda ibafasha kumenya amakuru nyayo, atanga icyizere cyo gutanga inguzanyo.

Yagize ati ‘Twatangiye gukorana n’abahinzi cyane ab’ibirayi. Tumaze gufungura konti zabo zirenga ibihumbi bibiri. Bidufasha kubona amakuru y’umwimerere ku bucuruzi bw’umusaruro wabo, izi konti zibafasha kubitsa no kubikuza ndetse mu gihembwe gitaha bazatangira kwiguriza binyuze kuri terefone zabo”.

Ushinzwe ibikorwa bya SPAR Rwanda, Giselle Schellekens ari nayo yashyize mu bikorwa iri koranabuhanga avuga ko iyi gahunda ije yunganira iya leta yo gukoresha ikoranabuhanga cyane mu buhinzi.

Kuva iyi gahunda yatangira muri Kamena 2018, abahinzi basaga ibihumbi 10 bamaze kuyitabira. Nyuma yo gukoreshwa mu buhinzi bw’ibirayi, izakorana n’ibindi bihingwa birimo ibishyimbo, ingano n’ibigori.

Bamwe mu bahinzi batangiye gukoresha iri koranabuhanga bavuga ko rizahindura ubuhinzi bwabo n’umusaruro ukiyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza