Abahoze ari indaya i Matimba, bigishijwe kwihangira imirimo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Ukwakira 2017 saa 08:38
Yasuwe :
0 0

Abakoraga uburaya 34 bo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bigishishijwe imyuga banafashwa kwihangira imirimo kugira ngo bareke uwo bakoraga ugayitse.

Ku wa Kane tariki ya 19 Nzeri 2017, ni bwo aba bahoze mu buraya ahitwa i Matimba uko ari 34 n’abasore batandatu bakoreshaga ibiyobyabwenge, basoje amasomo y’imyuga arimo kudoda no gusuka bari bamazemo amezi atatu. Ni igikorwa cyagizwemo uruhare n’itorero rya Holy Nation Revival Church.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Mbabazi Stella, yabwiye IGIHE ko 34 bahoze mu buraya basoje amasomo yo kudoda no gusuka; bazifashishwa mu bazabafasha guhindura bagenzi babo.

Yagize ati “Aba bantu bari mu buraya bazadufasha guhindura bagenzi babo bakiburimo. Ni nayo mpamvu byabereye aha i Matimba nk’ahantu hazwi ko haba umubare mwinshi w’abakora uburaya kuko iki cyari ikibazo cyitwugarije.”

Uhagarariye Itorero rya Holy Nation Revival Church mu Rwanda, Pasiteri Karangwa Thomas, we yatangaje ko bari barahawe amakuru ko i Matimba hakorerwa uburaya cyane, bityo bahitamo ‘kunganira leta’ mu bukangurambaga bwo kwihangira umurimo.

Niragire Annonciata w’imyaka 34 wari umaze imyaka itatu mu buraya, we yavuze ko yahisemo kureka uyu mwuga kubera ko yabonaga nta cyiza cyawo na kimwe uretse imvune.

Yagize ati “Ku munsi naryamana n’abagabo bari hagati ya babiri cyangwa batatu uretse ko utambaza amafaranga nakoreye muri icyo gihe ngo nyakwereke kandi umwe yaranyishyuraga ibihumbi nibura bitatu. Biri mu byatumye mfata icyemezo cyo gusezera uburaya kuko nta nyungu yabwo nabonaga uretse umuruho w’abana batatu nakuyemo.”

Yakomeje avuga ko guhora yamburwa amafaranga yakoreye, kudahabwa agaciro no gufungwa umunsi ku wundi kimwe no gukubitwa n’abagabo babaga bashaka kumwambura, nabyo biri mu byatumye asezera ku kwicuruza.

Uretse iki gikorwa iri Torero rya Holy Nation Revival Church ryatanze amafaranga ibihumbi 600 yo kwishyurira mituweli abaturage 200 batishoboye rinafungura aho aba bahoze mu buraya bazajya bagurishiriza ibyo badoze.

Abo bazajya bacururiza ibyo badoze
Bamwe mu bahoze mu buraya n'abakoreshaga ibiyobyabwenge basoje amahugurwa
Niragire Annonciata w’imyaka 34 wari umaze imyaka itatu mu buraya akabusohokamo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Mbabazi Stella
Uhagarariye Itorero rya Holy Nation Revival Church mu Rwanda, Pasiteri Karangwa Thomas
Umwe mu bahoze mu buraya ahabwa impamyabushobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza