Abakozi ba Bank of Africa bunamiye inzirakarengane za Jenoside ku Rwibutso rwa Kamonyi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 17 Gicurasi 2019 saa 07:59
Yasuwe :
0 0

Abayobozi n’abakozi ba Bank of Africa basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi ruherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, bunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 47 zihashyinguye.

Ni gikorwa bakoze kuri uyu wa 17 Gicurasi 2019, kibimburirwa no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’Abatutsi 47 409 biciwe mu mirenge 11 igize Kamonyi.

Kayirangwa Wellars waharokokeye yavuze ko kimwe n’ahandi mu Rwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi yabanjirijwe n’ingengabitekerezo yanyuzwaga mu guheza no kuvangura Abatutsi mu kwiga, mu myanya y’akazi n’ahandi.

Yavuze ko umwihariko wa Jenoside muri Kamonyi ari uko bamwe mu bahiciwe babaga baturutse i Kigali bashaka guhungira iwabo, bakicirwa kuri bariyeri zari zashyizwe mu nzira bacamo.

Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa, Abderrahmane Belbachir, yavuze ko yishimiye kwifatanya n’Abanyarwanda, by’umwihariko abaturage ba Kamonyi mu kwibuka Abatutsi bishwe bazira uko baremwe.

Yagize ati “Turi hano muri gahunda yo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Bank of Africa Rwanda n’Ikigo ishamikiyeho [Bank of Africa Group] ibikorwa bigira byo gusangiza abatuye aho bikorera ibikomoka ku nyungu bibona.

Belbachir yavuze ko muri icyo cyerekezo batanze inkunga yo gusana urwibutso.

Ati “Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 ntitwabura gufasha. Muri iyo gahunda rero Bank of Africa Rwanda yatanze impano ya miliyoni 1 Frw yo gufasha mu mirimo yo kwita ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi.”

Ubuyobozi bwa Bank of Africa kandi bwemereye itsinda ry’abacitse ku icumu muri Kamonyi inkunga ya miliyoni 1 Frw izarifasha mu mushinga uzabafasha kwiteza imbere.

Visi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie, yashimiye Bank of Africa kuba yarahisemo kwifatanya n’ako Karere kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Iyo tubonye abantu baza kudufasha cyangwa kudufata mu mugongo biba ari iby’agaciro…Uyu munsi mu karere kacu hari imfubyi, abapfakazi. Abo bose ni abo gufashwa no kwegerwa, akaba aribyo mwakoze uyu munsi nka banki.”

Umwaka ushize Bank of Africa yari yatanze inkunga yo gufasha mu bikorwa byo kwita ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Mu bikorwa byo gufasha abarokotse Jenoside, mu 2017 Bank of Africa, yageneye icyuma gisya itsinda ‘Abarikumwe’ rigizwe n’abantu 24 batuye mu Mudugudu wa Gishaka, Akagari ka Nyagasozi mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Bank of Africa Group ifite amashami mu bihugu 18, yose ashamikiye kuri Banki y’Ubucuruzi yo muri Maroc, BMCE Bank. Yafunguye imiryango mu Rwanda ku wa 9 Ukuboza 2016, kuri ubu imaze gutangiza amashami 14 mu gihugu.

Iyi banki yageze mu Rwanda nyuma y’igurwa ry’Ikigo cy’Imari cyitwaga Agaseke cyari icy’Ikigo cy’Ubwishingizi SORAS nyuma y’uko yari imaze kuguramo 90% by’imigabane yose, ihita ihindura izina guhera ku wa 13 Ukwakira 2015.

Abakozi n'abayobozi ba Bank of Africa bunamiye inzirakarengane za Jenoside ku Rwibutso rwa Kamonyi
Umuyobozi Ushinzwe kunoza imitangire ya Serivisi (Head of Organisation and IT) muri Bank of Africa, Munira Saidissa, ashyira indabo ku mva ziruhukiyemo abazize Jenoside
Abayobozi bakuru ba Bank of Africa bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo inzirakarengane za Jenoside ku Rwibutso rwa Kamonyi
Batambagijwe ibice bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi
Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa, Abderrahmane Belbachir, yanditse mu gitabo cy'abashyitsi ubutumwa bw'ihumure ku barokotse Jenoside
Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa, Abderrahmane Belbachir yashyikirije Visi Perezida wa Ibuka, Benedata Zacharie inkunga yo kwita ku Rwibutso rwa Kamonyi
Bafashe umunota wi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa, Abderrahmane Belbachir (iburyo) n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi muri Bank of Africa, Rwerinyange Louis (hagati) bafatanyije n'abakozi kwibuka inzirakarengane za Jenoside
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge, Nyirandayisaba Christine, yahaye ubutumwa abakozi ba Bank of Africa
Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa, Abderrahmane Belbachir, yavuze ko ari inshingano kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Visi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie, yashimiye Bank of Africa yahisemo kwifatanya nabo mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Kayirangwa Wellars yatanze ubuhamya bw'uburyo yarokotse Jenoside
Abayobozi n’abakozi ba Bank of Africa bunamiye inzirakarengane zisaga ibihumbi 47 zishyinguye mu Rwibutso rwa Kamonyi

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza