Abakozi ba Skol basuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Gicurasi 2019 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Abakozi b’uruganda Skol Brewery Ltd Rwanda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ruherereye ku Gisozi.

Ni mu gihe Isi yose ikomeje kwifatanya n’u Rwanda mu minsi ijana yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana miliyoni n’imisago.

Abakozi ba Skol Brewery Ltd Rwanda barangajwe imbere n’abayobozi b’uruganda, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2019 basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, banatanga inkunga ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Aba bakozi babanje gusobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bazengurutswa mu bice bitandukanye bigize uru rwibutso basoza bunamira imibiri irushyinguyemo.

Umuyobozi w’uruganda rwa Skol mu Rwanda, Ivan Wulffaert, yavuze ko ibyabaye muri iki gihugu bigomba kubera benshi isomo ndetse ubumwe bukaba aribwo bukwiriye kuranga Abanyarwanda kurusha ibibatanya.

Ati “Tureke uru rwibutso rube imbarutso yo gusubiza amaso inyuma no kwiga isomo, ntibizongere ukundi. Turebe ikiduhuza kurusha ikidutanya. Twunamiye ababuriye ubuzima bwabo muri Jenoside ndetse tunifatanya n’ababuze inshuti n’abavandimwe.”

Uruganda rwa Skol Brewery Ltd mu Rwanda rukora ibinyobwa birimo ibidasembuye nka Skol Panache n’ibisembuye nka Skol Lager, Skol Malt, Skol 5, Virunga Mist, Virunga Gold, Skol Canette n’izindi.

Abakozi ba Skol Brewery Ltd Rwanda bunamiye inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Kigali
Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenoside, abakozi ba Skol bunamiye abasaga ibihumbi 250 bashyinguwe muri uru rwibutso
Ivan Wulffaert uyobora Skol Brewery Rwanda Ltd yunamira abazize Jenoside bashyinguwe muri uru rwibutso
Ivan Wulffaert yandika mu gitabo cy'abashyitsi
Ivan Wulffaert uyobora Skol Brewery Rwanda Ltd yatanze inkunga ya miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza