Abakozi bane b’Akarere ka Gicumbi batawe muri yombi

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 17 Ugushyingo 2017 saa 12:46
Yasuwe :
0 0

Abakozi bagera kuri bane bo mu Karere ka Gicumbi batawe muri yombi na Polisi bacyekwaho ibyaha birimo gutanga amasoko ya leta binyuranyije n’amategeko no gukoresha inyandiko mpimbano.

Umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Kagwene Viateur; ushinzwe iterambere, Habyarimana Jean Baptiste; ushinzwe amakoperative n’ubucuruzi, Mashami Protogène; ushinzwe inyubako mu karere ndetse na Mutsinzi Samuel, umukozi ushinzwe imirimo rusange mu karere; baraye batawe muri yombi aho bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko nyirabayazana w’itabwa muri yombi ry’aba bayobozi ari isoko ryo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga ryari ryaratsindiwe na Sosiyete ‘BES and Supply’ bakarisesa nta nteguza.

Uretse aba bakozi bane, mu ntangiriro za Ugushyingo 2017, uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Bihezande Bernard hamwe n’abakozi babiri batawe muri yombi, bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa leta.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yatangarije IGIHE ko aba bakozi bakurikiranyweho ibyaha bijyanye no gukoresha nabi umutungo wa leta.

Yagize ati “Bakurikiranyweho ibyaha bijyanye no gukoresha nabi umutungo wa Leta. Byinshi kuri iyi dosiye biri mu rwego rwa Polisi rushinzwe iperereza.”

Guverineri Gatabazi yakomeje ahumuriza abaturage b’Akarere ka Gicumbi, avuga ko badakwiye guterwa impungenge n’itabwa muri yombi ry’aba bakozi.

Yagize ati “Burya nta mukozi utagira umusimbura, icyo tugomba guharanira ni uko abaturage babona serivisi nziza. Ku Karere naho turareba uburyo hatagomba kuba icyuho na kimwe kuko ubuzima bw’Akarere ntibuba bushingiye ku muntu umwe.”

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza