Abakozi bo mu ngo bugarijwe n’icuruzwa ry’abantu rikomeye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 17 Gicurasi 2016 saa 05:22
Yasuwe :
0 0

Uburyo umukire w’i Kigali ahamagara umuntu uri i Nyaruguru amusaba kumurangira akana kamurerera abana mu rugo, katarenza ibihumbi bitanu ku kwezi, ukaranga akemererwa igihembo, bibonwa nk’icuruzwa ry’abantu, kuko akenshi abo bana bavanwa mu ishuri.

Umwana uri munsi y’imyaka 16 usanga ateshwa kwiga agahabwa akazi ko gukora mu rugo akarera abana b’abandi abajyana ku ishuri akanabitaho bavuyeyo.

Umuryango mpuzamahanga wita ku bakozi bo mu ngo( IDAY International ) wemeza ko ibyo bikorwa n’uburyo bikorwamo ari icuruzwa ry’abantu rikorerwa imbere mu gihugu, watangaje ko ugiye kubihagurukira bubi na bwiza.

Byatangajwe mu kiganiro ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda(CLADHO) ryagiranye n’abanyamakuru, kuwa mbere tariki ya 16 Gicurasi 2016.

Umuhuzabikorwa wa IDAY, Murwanashyaka Evariste yavuze ko ubwo buryo abakozi bashakwamo, bumva byakurikiranwa nk’icyaha gikomeye.

Bamwe muri bo barangirwa akazi n’ababasabye ikiguzi, kuryamana, n’ibindi birimo kuzagabana umushahara bazahabwa.

Yagize ati “ Uburyo bikorwamo, bashakwamo ntaho bitandukaniye n’icuruzwa ry’abantu, niyo mpamvu dusaba inzego zitandukanye ngo zikurikirane icyo kibazo, none se umwana wamuvanye mu ishuri aje kugukorera, abawe bariga ejo bazigirira akamaro .”

Mu bindi bibazo byugarije abakozi harimo guhohoterwa n’abakoresha babo babasambanya, babakubita, ababahisha mu bipangu n’ibindi.

Abo bakozi kandi ngo bahimbwa amazina agamije kuberekana nk’aho atari abantu.
Ati “ Wamaze kumwita Rwesamadongo, Karyarugo, uramufata nka Karyarugo nyine, amennye ikirahuri urakimurihisha, ndetse uranga kumuhembera igihe ngo ubone uko uzajya umukata.”

Abo bakozi kandi ngo bakorerwa ibikorwa bisa nko kwamburwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, kuko iyo bageze mu ngo bahita bamburwa indangamuntu, ku buryo iyo bahuye n’umukwabu wo gufata abatagira indangamuntu bafatwa.

Umukozi warwaye akaremba na we ngo ahembwa kwirukanwa ngo atabera ikibazo umuryango akorera.

Ntagaragara mu bukungu bw’igihugu kuko ahemberwa mu ntoki ku buryo adashobora kwizigamira n’amafaranga ahawe usanga atabasha kuyacunga.

Uretse gutukwa kandi bakubitwa n’abakoresha, ngo birukanwa nijoro ugasanga bamwe bahindutse indaya abandi bahindutse abana bo ku muhanda.

Murwanashyaka yasabye ko inzego zibishinzwe zahagurukira ibyo bibazo uwabikoze agahanwa, n’uteye umukozi we inda akajya ahanwa.

Nubwo bahohoterwa ariko, Murwanashyaka ntiyemeranya n’abarengwa n’ibibazo ugasanga bahohotera abana birimo kubica cyangwa kubakorera irindi hohoterwa bihorera ku bakoresha babo.

Safari Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO, yavuze ko abakozi usanga bafatwa nabi, ndetse rimwe bafungiranwa mu bipangu ugasanga ntibagiye ahabona ngo akarengane kabo kagaragare.

Ati” Usanga ubuzima abayeho n’ibizahakorerwa bizwi na we ubwe n’umukoresha we ndetse na Nyagasani wamuremye bonyine...”

Muri rusange ngo bakwiye guhaguruka bakamenya ko hari amategeko abarengera, nabo bakarwana ku burenganzira bwabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CLADHO Safari Emmanuel

Yirukanwe saa munani z’ijoro

Ndayisaba Cassien w’imyaka 21 yavuye mu ishuri ageze mu wa kane w’amashuri abanza, akora amezi abiri adahembwa yigishwa akazi n’umugore yakoreraga wari wamuvanye iwabo mu Karere ka Nyaruguru, nyuma y’uko se apfuye nyina agashaka undi mugabo.

Ahitwa mu Ruturusu mu mujyi wa Kigali yahahuriye n’ibyago byo kwirukanwa n’umugore wamukoreshaga ngo ni uko yamuhamagaye kuri telefoni ntayumve agatinda kumukingurira.

Mu magambo ye yagize ati “ Maze gukingura umugore n’umugabo banteraniyeho barankubita, banyirukana saa munani z’ijoro, banyambura n’ibihumbi 30.”

Nyuma yaje guhabwa akazi n’umusore ukora muri banki, amuhemba ibihumbi 15 ku kwezi, yaguze ihene eshatu n’ingurube ebyiri, bizamufasha kugura inka.

Umuyobozi ushinzwe umurimo muri Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo Twahirwa Alexandre yavuze ko u Rwanda rwagiye rusinya amategeko arimo arinda abana imirimo mibi ndetse vuba aha hakaba harasohotse amabwiriza ku mirimo igenewe abana.

Ayo mabwiriza agena ko umwana uri hagati y’imyaka 1-13 atemerewe gukora kuko aba ari mu gihe cyo kwiga. Hagati y’imyaka 13-15 hari imirimo yemerewe gukora yoroheje mu gihe kitarenze amasaha 20 ku cyumweru.

Twahirwa yavuze ko abakozi bo mu ngo bagira ikibazo cyo guhohoterwa bagomba kugana inzego za leta zikabarenganura, kuko bafatwa nk’abandi bakozi.
Muri ayo mabwiriza kandi ngo ukoresha abana iyo afashwe hari ibihano biteganyijwe ahabwa.

Ku bafata indangamuntu z’abakozi ngo ntabwo byemewe, igisubizo kirambye ni ukuyifotoza akayisubizwa, kandi ntihagire umukozi wamburwa kuko bakora akazi gakomeye, ndetse bamwe badahwema kuvuga ko bafite ubuzima bw’abakoresha babo mu maboko yabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza