Abana babiri batorotse Gereza ya Nyagatare

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 21 Gicurasi 2019 saa 12:12
Yasuwe :
0 0

Abana babiri bakomoka mu Karere ka Nyagatare, batorotse Gereza ya Nyagatare bari bamaze igihe kirenga umwaka bari kugororerwamo. Ni ubwa mbere abagororwa batorotse iyi gereza kuva yabaho.

Abatorotse ni Mugisha Sam wari ukatiye imyaka itatu n’amezi atandatu ku cyaha cyo gufata ku ngufu na Tuyishimire Alphonse wari ukatiye imyaka itanu nawe kuri icyo cyaha. Bose bari bamaze hafi umwaka n’igice muri gereza.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE ko batorotse mu rukerera rw’uyu wa Kabiri ndetse ko ubu bari gushakishwa.

Ati “Ni ubwa mbere bibayeho ko abana batoroka muri iyi gereza. Ntabwo byari bimenyerewe. Tukaba dusaba abantu kuduha amakuru kandi iperereza rirakomeje kugira ngo turebe ko bafatwa.”

Amategeko ahana y’u Rwanda agena ko umuntu wese utoroka yarakatiwe ahanishwa igihano gikubye inshuro ebyiri icyo yari asigaje.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza