Ikibazo cy’abana bo mu Mujyi wa Kigali kimaze igihe kivugwaho ndetse yaba Komisiyo y’Igihugu y’Abana, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Polisi y’Igihugu n’izindi nzego zirebwa zagiye zivuga ko zigiye kugihagurukira burundu.
Mu nama iheruka, abayobozi batandukanye banzuye ko ‘mu gihe cya vuba nta mwana uzongera kuba agaragara mu muhanda’.
Perezida Kagame ubwo yatangizaga umwiherero wa 13 w’abayobozi, yavuze ko amaze igihe abona mu binyamakuru havugwa ikibazo cy’abana bo mu muhanda, asaba ko inzego zirebwa zabitangira ibisobanuro.
Ati “Ukagira utya ugasoma mu binyamakuru ukabona abana, ko byongeye bikagaruka abana birirwa ku mihanda, abana batajya kwiga kandi ubundi icyemezo twafashe ni uko abana bose bagomba kujya mu mashuri.”
Yakomeje agira ati “ Nta mwana w’urugero rwo kujya mu ishuri udakwiye kuba ajya mu ishuri. Guverinoma ikora ibishoboka byose, itanga amafaranga kugira ngo abana bajye mu ishuri, baba bafite ababyeyi baba badafite ababyeyi turabafasha kugira ngo bose bashobore kujya mu mashuri. Ni naho twavuye tunafata n’ingamba zivana bariya bana ku mihanda, birirwa basabiriza, abana bahetse abandi bari ku muhanda birirwa basabiriza.”
“Iyo byagenze kuriya ni ukuvugango hari leta itareberera abana bayo, bijya kuri twebwe twese, ni ukuvuga ngo aho abana bajya ku mihanda bagaheka abandi bana bakagenda basabiriza ku muhisi n’umugenzi, bivuze ko hari ikibazo dufite tudakemura. Ariko nasubira inyuma njye ngashakisha ngasanga hari uburyo twashyizeho bugomba gukemura icyo kibazo.”
“Nabanje kujya mbibona nkabona ku mihanda hose, haba mu mujyi haba iyo usohoka mu mujyi, ujya n’ahandi ugasanga abana baraho, abandi bariga ugasanga abandi baraho. Ngiye kubona mbona hari abantu b’abanyamakuru babyanditse nabo babaza nk’ibyo nabonye, ndongera mbibona abanyamakuru babyandika bavuga icyo kibazo uko kimeze.”
“Nasubira inyuma nabaza ariko ibi bintu by’aba bana ko twafashe umurongo wo kubikemura niba harajemo ikibazo kuki ntawe urabizana ngo niba hari ubundi buryo bugomba gushakwa dushake uko bikora.”
Yakomeje abwira abayobozi bitabiriye uyu mwiherero ko hari ingamba zashyizweho ariko zidakurikizwa uko bikwiye.
Ati “ Muribuka na gahunda imwe twigeze gutukirwa tukamererwa nabi twari twashyizeho yo gufasha abana ndetse byagize akamaro, abana bamwe bashoboye kwiga imyuga bashobora no kuva ku muhanda bajya mu kazi bagakora.”
“Murabyibuka ikibazo cya Iwawa, byazimiye bite? Byazimiriye he? Ni iki cyabaye? Niba na Iwawa yari ifite ikibazo kuki hatabayeho kunonosorwa no kuri yo cyangwa n’ahandi niba ari izina ribi cyangwa niba kujya ku kirwa atari byo byiza tugashaka n’ahandi ariko gahunda yo kubafasha, yo kubarera igakomeza. Ko tuba twarabifatiye icyemezo, ko umuntu atambwira ngo byageze aho twabuze amikoro birananirana ko ataricyo kivugwa, habaye iki?”
Ikibazo cy’umwanda nacyo cyagarutsweho
Perezida Kagame yabajije abayobozi impamvu muri iki gihe hongeye kugaragara umwanda yaba ku bana no mu bice binyuranye kandi ari ibintu byafatiwe ingamba ko bigomba gucika burundu.
"Umwanda wagarutse ute, uragaruke ute muri twe kubera iki? Ndetse ku bana bacu, n’amikoro twabuze n’iki? Habuze? habuze kwita ku bintu kw’abayobozi, murabibona biraho, mubinyuraho ntimugira amaso abona ikibazo ngo mugikemure. Ubuse amaso nayo muyateze ku baterankunga, abaterankunga bagiye kujya babaha amaso yo kubona.”
Ikibazo cy’icuruzwa ry’abana
Raporo yakozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku icuruzwa ry’abantu mu 2015, yashyize u Rwanda mu cyiciro cya kabiri, kigizwe n’ibihugu bitarashobora kugera ku bikorwa by’ibanze bigamije kurinda icuruzwa ry’abantu, ariko ko rugaragaza ubushake bukomeye bwo kurandura burundu iki cyaha.
Mu cyiciro cya mbere kigizwe n’ibihugu bihagaze neza mu kurwanya icuruzwa ry’abantu, nta gihugu na kimwe cyo ku mugabane wa Afurika kirimo.
Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko kuva mu 2009 kugeza muri Gashyantare 2015, Abanyarwanda 153 bacurujwe, 90% muri bo bakaba ari abakobwa bafite munsi y’imyaka 35, iperereza rikaba ryarerekanye ko abenshi bajyanwa muri Uganda, Mozambique, Tanzania, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Zambia.
Amategeko y’u Rwanda agena ko umuntu ukora icyaha cyo gucuruza abantu cyangwa akakigiramo uruhare, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu kugeza kuri miliyoni icumi.
Perezida Kagame yabajije abayobozi impamvu iki kibazo kidacika ati “Ariko hari ibyo ngibyo noneho byabo tubona, ariko hari ikindi kibazo cyabo bana, ihohoterwa ryabo, izimira ryabo, icuruzwa ryabo, abana b’abanyarwanda, b’abanyafurika bacuruzwa bate nk’ibicuruzwa, ko tubivuze nabyo kenshi kuki icyo kibazo kidakemuka? Buri munsi haraboneka iki kibazo, abana b’abakobwa bo barahohoterwa buri munsi. […] ni gute bibaho ndetse mukabyemera? Ni gute mwicara mu gatuza bihari?"
Uyu mwiherero w’abayobozi uri kuba ku nshuro yawo ya 13 uzasozwa kuri uyu wa Mbere ari nabwo hazatangazwa imyanzuro yafatiwe ibi bibazo n’ibigiye kwitabwaho n’abayobozi muri uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO