Abantu 10 barimo abaganga batawe muri yombi, amavuriro 10 atujuje ibyangombwa arafungwa

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 Mata 2019 saa 01:05
Yasuwe :
0 0

Abantu 10 barimo abayobozi n’abaganga bakuru bo mu mavuriro akorera mu Ntara y’Amajyepfo batawe muri yombi bakekwaho gukoresha ibyangombwa by’ibihimbano mu gihe mu Mujyi wa Kigali amavuriro 15 yafunzwe by’agateganyo.

Mu turere tugize Umujyi wa Kigali hamaze gufungwa amavuriro 15 yigenga nyuma yo kugaragaraho amakosa arimo gukora ibyo ataherewe uburenganzira.

Ni mu igenzura riri gukorwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima harebwa uburyo ayo mavuriro yubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Ubuzima rusange muri Minisante, Dr. Zuberi Muvunyi, yavuze ko amavuriro amaze gufungwa ari 15 ariko igenzura rikomeje.

Yakomeje avuga ko ikigamijwe ari uguha Abanyarwanda serivisi nziza z’ubuvuzi by’umwihariko hibandwa mu zitangirwa mu mavuriro yigenga.

Yagize ati “Twasanze harimo ibibazo birimo gukora badafite ibyangombwa, hari ababifite ariko bakiyongereraho ibindi bataherewe uburenganzira, hari ikibazo cy’isuku no gukora ibikorwa batemerewe.”

“Mu rwego rwo guha Abanyarwanda serivisi nziza zidafite ubuziranenge no gukurikiza amategeko byabaye ngombwa ko abafite ibyo bibazo tubahagarika kugeza igihe bazabonera ibyangombwa bakanubahiriza amabwiriza ngenderwaho mu gutanga serivisi z’ubuvuzi.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Amavuriro yigenga mu Rwanda, Dr Muyombano Antoine, yashimye iki cyemezo avuga ko kitabangamiye ibikorwa by’ubuvuzi.

Ati “Nta mbogamizi mbona kubera ko ivuriro kugira ngo ritangire kuvura hari ibyangombwa risabwa kandi iyo basanze ubyujuje baguha uburenganzira bwo gufungura ivuriro ugakora. Ibyo byose rero wemeye iyo bagarutse ku gusura bagasanga hari ibyo utujuje barakwandikira ukabikosora ariko iyo utabikoze ufatirwa ibyemezo.”

Mu Ntara y’Amajyepfo hari gukorwa iperereza ku mavuriro n’amafarumasi afite ibyangombwa by’ibihimbano bibemerera gukorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi, RSSB.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rutangaza ko hamaze gutabwa muri yombi abantu 10 barimo abayobozi n’abaganga bakuru bo mu bitaro biri ku rwego rwa Clinic n’Umuyobozi ushinzwe Imyitwarire mu Ishuri ry’Ubumenyi rya Byimana riri mu Karere ka Ruhango.

Amwe mu mavuriro yafunzwe, yasanzwemo umwanda ukabije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza