Abantu batandatu bifuza kuba abadepite bigenga batangiye gushakisha imikono

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 22 Kamena 2018 saa 10:56
Yasuwe :
0 0

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje imaze kwakira abantu batandatu bifuza kuba abakandida bigenga mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite.

Kuva ku wa 13 Kamena 2018 NEC yatangije igikorwa cyo kwakira abifuza kuba abakandida bigenga, bagasaba impapuro zo kujya gusinyisha mu midugudu, ngo babone imikono isabwa y’ababashyigikira ngo bemererwe kuba abakandida.

Avuga ku myiteguro y’amatora, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yatangarije IGIHE ko irimbanyije ndetse ko n’abifuza kuba abakandida bigenga batangiye gushaka ibyangombwa ari benshi.

Yagize ati “Uyu munsi ni ku wa Kane, nko ku wa Kabiri bari bageze muri batandatu bamaze kuza … Barimo barasinyisha wenda harimo abuzuza ibyangombwa, hari abatazabyuzuza ariko turabona benshi babishaka.”

Ushaka kuba umukandida wigenga asabwa kubona imikono y’abantu 600 y’abamushyigikiye, barimo 12 babarurirwa kandi batuye mu karere runaka.

Mu gusinyisha, basabwa kubikora hagati ya saa moya za mu gitondo kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Munyaneza yakomeje avuga ko kuva ku wa 12 Nyakanga kugeza ku wa 25 Nyakanga 2018, NEC izatangira kwakira kandidatire ku bifuza bose kuba abadepite, barimo n’abigenga, hasuzumwe niba ibyangombwa byuzuye.

Amatora y’Abadepite ateganyijwe ku wa 2 Nzeri ku banyarwanda baba muri Diaspora no ku wa 3 Nzeri 2018 ku baba imbere mu gihugu.

Ku ngengabihe y’amatora ya NEC, abakandida bazatangira kwiyamamaza ku wa 13 Kanama kugeza ku wa 1 Nzeri 2018.

Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ugizwe n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Uretse abiyamamaza banyuze mu mitwe ya politiki, abigenga bemererwa kwiyamamaza ku giti cyabo. Abigenga basabwa kandi kugira nibura amajwi 5% kugira ngo abone intebe mu Nteko.

Muri manda y’abadepite iri kugana ku mjusozo nta mukandida wigenga wabashije kubona ayo majwi asabwa kugira ngo yinjire mu Nteko.

Uretse abashaka kuba abakandida bigenga, imyiteguro irarimbanyije no mu mitwe ya politiki, yagiye ishaka abo izatoranyamo abo izashyira ku rutonde rw’abakandida izashyikiriza NEC.

Uwiyamamariza kuba umudepite agomba kuba ari Umunyarwanda ufite nibura imyaka 21 y’amavuko, atarakatiwe n’inkiko kubera ibyaha bya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo. Nta diplome z’ikirenga zisabwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, Munyaneza Charles

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza