Kwamamaza

Padiri Thomas Nahimana yaheze i Nairobi

Yanditswe kuya 23-11-2016 saa 16:15' na IGIHE


Padiri Nahimana Thomas wari utegerejwe mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Ugushyingo, yaheze i Nairobi muri Kenya kubera ibibazo birimo ibyangombwa by’inzira.

Byari biteganyijwe ko Padiri Thomas Nahimana wari waravuze ko azaza mu Rwanda gutangiza gahunda ye yo kuziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu, agera i Kigali saa munani n’iminota 55, ariko yategerejwe amasaha n’amasaha n’isinzi ry’abanyamakuru bari ku kibuga cy’indege i Kanombe baraheba.

Gusa ahagana saa cyenda n’igice nibwo byavuzwe ko atakije kuko ngo ‘yaheze muri Kenya kubera ikibazo cy’ibyangombwa’.

Yari aziye kuri passport y’u Bufaransa nk’umuntu uje muri Afurika y’Uburasirazuba gutembera.

Itsinda ry’abantu bari bazanye na Padiri Nahimana mu Rwanda ryari rigizwe na Venant Nkurunziza w’imyaka 33, Claire Nadine Kasinge w’imyaka 36 n’umwana we Kejo Skyler w’amezi arindwi.

Inkuru bifitanye isano: Ivanjiri ya Padiri Nahimana Thomas uri mu nzira aza gukinira politiki mu Rwanda

Abanyamakuru benshi bari ku kibuga cy'indege cya Kigali bategereje Padiri Thomas Nahimana

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 4 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved