Abanyamerika 23 biyemeje gutanga umusanzu mu rugamba rwo guhashya ikibazo cy’igwingira

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 16 Kanama 2018 saa 07:49
Yasuwe :
0 0

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yakiriye indahiro z’abakorerabushake 23 b’Abanyamerika baje gutanga umusanzu muri gahunda zitandukanye z’ubuzima, aho bateganya kwibanda ku bikorwa bigamije guhashya ikibazo cyo kugwingira kigaragara hirya no hino mu gihugu.

Kuri uyu wa 14 Kanama nibwo aba bakorerabushake, baje mu Rwanda mu mezi abiri ashize binyuze muri gahunda ya Peace Corps yatangijwe na Amerika mu rwego rwo gutanga umusanzu aho bikenewe hirya no hino ku Isi. Babanje kwigishwa Ikinyarwanda n’indi mico itandukanye kugira ngo aho bazajya gukorera bazabashe kubana neza n’abo bazasanga.

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, Michaels Richard, yavuze ko aba bakorerabushake barahijwe bazamara imyaka ibiri aho bazatanga umusanzu muri gahunda zitandukanye zigamije kurengera ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, bibanda cyane ku birebana no kurwanya imirire mibi.

Ati “Aba bakorerabushake bazafasha Minisiteri y’Ubuzima kurushaho kubaka ubushobozi mu nzego z’ubuzima bakorana n’abajyanama b’ubuzima n’abakozi b’ibigo nderabuzima. Gufasha imiryango kwita ku mirire myiza y’abana ni umusanzu ukomeye muri gahunda y’u Rwanda yo kwihutisha ibijyanye n’ubuzima bwiza, uburezi n’iterambere hirya no hino mu gihugu.”

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Condo Jeanine, yagaragaje ko bishimira umusanzu wagiye utangwa n’abakorerabushake ba Peace Corps kuva iyi gahunda yasubukurwa mu 2009, avuga ko bishimiye kubakira mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi.

Yakomeje avuga ko umusanzu wabo ukenewe cyane mu kurwanya kugwingira bikigaragara muri iyi minsi, aho bazafatanya n’izindi nzego zirimo na Porogaramu Mbonezamikurire y’Abana, ECDs mu kureba ko iki kibazo cyarandurwa burundu.

Jonathan na Kelly bavuze mu izina rya bagenzi babo barahijwe uyu munsi, mu Kinyarwanda gitomoye bavuze ko bishimiye kuba mu Rwanda kandi biteguye gushyira mu bikorwa inshingano zabo basangira n’Abanyarwanda ubumenyi, ibitekerezo, ubunararibonye n’umuco.

Peace Corps yatangiye kohereza abakorerabushake mu Rwanda kuva mu 1975 ariko habarurwa abasaga 700 bamaze kunyura muri iki gihugu kuva mu 2009.

Abanyamerika 23 barahiriye gutanga umusanzu mu kurwanya imirire mibi mu Rwanda
Barahiye nyuma y'amezi abiri bigishwa Ikinyarwanda n'umuco Nyarwanda
Bazamara imyaka ibiri bakorana bya hafi n'abajyanama b'ubuzima
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Ambasade ya Amerika mu Rwanda, Michaels Richard

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza