Abanyamerika 26 barahiriye gutanga umusanzu muri gahunda y’imbaraga z’iminsi 1000

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 2 Kanama 2016 saa 10:04
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yarahije abakorerabushake 26 b’abanyamerika baje gutanga umusanzu muri gahunda y’imbaraga z’iminsi 1000 yatangijwe na leta mu rwego rwo kurwanya imirire mibi kuva umwana agisamwa.

Aba bakorerabushake barahijwe kuri uyu wa 2 Kanama 2016, nyuma y’amezi abiri baje mu Rwanda binyuze muri gahunda ya Peace Corps yatangijwe na Amerika mu rwego rwo gutanga umusanzu aho bikenewe hirya no hino ku isi.

Mu mezi yose bamaze mu Rwanda babanje kwigishwa Ikinyarwanda n’indi mico itandukanye kugira ngo aho bazajya gukorera hiryo no hino bazabashe kubana neza n’abo bazasanga.

Aba bakorerabushake bazamara imyaka ibiri bafatanya n’ibigo nderabuzima kurushaho gusobanurira abaturage uburyo bwo kwita ku mirire y’abana bari munsi y’imyaka ibiri.

Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Erica Barks-Ruggles yavuze ko gahunda ya Peace Corps ari ingenzi cyane kuko uretse kuba bakora ibikorwa bifitiye akamaro abanyarwanda bananoza umubano w’ibihugu byombi.

Ati “Kuba mu cyaro; bakora ibikorwa bifasha u Rwanda, abakorerabushake ba Peace Corps bashimangira umubano n’ubwumvikane hagati y’ibihugu byombi.”

Yakomeje avuga ko abakorerabushake b’uyu mwaka bihariye kuko bagiye gutanga umusanzu mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi kiza mu bikomeye mu Rwanda.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri w’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick wari witabiriye uyu muhango yashimye uruhare Peace Corps yagize mu guhindura imibereho y’abanyarwanda kuva mu 2009.

Yakomeje avuga ko yizeye ko bazafatanya n’ibigo nderabuzima mu gushyira mu bikorwa gahunda za leta zigendanye no kwita ku buzima bw’umubyeyi kandi ko Ikinyarwanda bize kizatuma barushaho gukorana neza n’abaturage.

Aba bakorerabushake 26 baje mu Rwanda basanga abandi 138 bakora mu nzego z’ubuzima n’uburezi.

Peace Corps yatangiye kohereza abakorerabushake mu Rwanda kuva mu 1975, abagera kuri 500 nibo gutanga umusanzu wabo kuva yakongera gusubukura mu 2009.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri w’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patric yashimye uruhare Peace Corps
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Erica Barks-Ruggles yavuze ko gahunda ya Peace Corps ari ingenzi
Barahiriye kuzuza inshingano bahawe
Aba bakorerabushake bigishijwe byinshi bigize umuco nyarwanda birimo no kubyina

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza