Abanyamuryango ba Rotaract Club y’Umujyi wa Kigali bakusanyije inkunga yo gufasha abana barwaye Diabète

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 8 Ukwakira 2017 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango ba Rotaract Club y’Umujyi wa Kigali bakusanyije inkunga yo gufasha abana barwaye Diabète babaga mu kigo cya Mwurire giherereye mu Karere ka Rwamagana, ikazabafasha kubagurira imashini zigera kuri 25 zizabafasha kwiteza imbere mu buzima bwabo.

Abagiye guterwa inkunga babaga muri icyo kigo babaye basubijwe mu miryango yabo nyuma y’uko ikigo babagamo bigishwa imishinga itandukanye kiri gukorerwamo ibindi bikorwa.

Abanyeshuri baturuka mu mashuri yisumbuye ya Green Hills Academy, King David, Kagarama High Scholl na New Life High School y’i Kayonza bahurijwe hamwe bakora igitaramo cy’imbyino, imivugo, indirimo, kwerekana imideli n’ibindi byabafashije mu gukusanya iyo nkunga.

Iki gikorwa kandi cyari cyatumiwemo n’andi matsinda aturutse mu bice bitandukanye arimo Rotaract Club of Nateete Kampala, Rotaract Club of Kampala North, Rotaract Club of Makindye (Kampala), Rotaract of Buganda Royal, Rotaract Club of KIE, Rotaract SFB-Kigali, Rotaract Club of Inyenyeri (Burundi) na Rotary Club of Kigali Virunga.

Perezida wa Rotaract Club Kigali City, Roger Gasore, yavuze ko batekereje gukora icyo gikorwa kugira ngo bafashe abababaye cyane kuko ari kimwe mu bikorwa bakora byo gufasha abantu kuva mu bibazo bibugarije.

Yagize ati “Twateganyije gukora iki gikorwa cyo gukusanya inkunga kugira ngo turebe uburyo twafasha abarwayi ba Diabète nibura tubagurira imashini zidoda kugira ngo aho baba bari nabo bakore ibikorwa bishobora kubateza imbere. Nubwo tutabasha kugera ku barwayi bose, nibura hari ikintu tubasha gukora, tuzi ko nibaramuka babonye izi mashini bazabasha kugira icyo bazikuramo.”

Umuyobozi w’Ishyirahamwe nyarwanda rirwanya indwara ya Diabète, François Gishoma yavuze ko ashima igitekerezo cyiza abo muri Rotaract Club y’Umujyi wa Kigali bagize cyo gufasha urundi rubyiruko bagenzi barwo kuko ngo bizabafasha nibura kubaho bafite icyo bimariye.

Yagize ati “ Nashimye umutima mwiza byakoranywe bituma bamenya ko hari abana bagenzi babo barwaye; nubwo haboneka n’amafaranga make bifasha abo bana nibura kubona itike ibajyana kwa muganga.”

Kugeza ubu ishyirahamwe ry’abarwayi ba Diabète rivuga ko rifite abana bagera ku 1600 bayirwaye bakurikiranwa umunsi ku munsi, kandi umurwayi umwe mu kwivuza bisaba nibura imiti y’ibihumbi 70 Frw ku kwezi hatabariwemo ibyo atakaza ku zindi ndwara ziyiturukaho nk’impyiko, umwijima, umutima n’ibindi.

Rotaract Club Kigali City ni ishami rya Rotary Club Rwanda ishamikiye kuri Rotary International, Umuryango washinzwe mu 1905, ukaba ufite abanyamuryango barenga miliyoni 1,2 babarirwa mu ma Rotary Clubs 35, 000 mu bihugu n’uduce birenga 220 aho ifasha abatishoboye n’abafite ibibazo bikomeye.

Ishami ryayo mu Rwanda ribarizwa muri Rotary Club District 9150 igizwe n’ibihugu 10 birimo u Burundi, Cameroun, Congo, Gabon, Guinée Equatoriale, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Repubulika ya Centrafrique, Tchad na Sao Tomé-et-Principe.

Muri uyu mwaka, Rotary International ifite intego yo kugaragaza itandukaniro mu guhindura isi nziza aho buri munyamuryango yasabwe gutera igiti.

Rotary Clubs zo mu Rwanda na zo ziteganya gukora umushinga mugari wo gutera ibiti, aho byibuze buri munyamuryango mu basaga 200 babarizwa muri Rotary Clubs, aba-Rotaracts 250 n’aba-Interacts basaga 300 mu gihugu hose, azatera bitatu mu gikorwa giteganyijwe bitarenze muri uku Ukwakira 2017.

Abanyeshuri bitabiriye igitaramo cyakusanyirijwemo inkunga yo gufasha abana barwaye diabète
Abanyeshuri bo ku ishuri ryisumbuye rya King David
Mu byaranze igitaramo harimo no kwerekana imideli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza