Abanyarwanda bajyanwe i Ndera kubera ibiyobyabwenge bikubye gatandatu mu myaka 12

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 18 Kamena 2017 saa 10:33
Yasuwe :
1 0

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) cyatangaje ko imibare y’abantu banywa ibiyobyabwenge igenda yiyongera ku buryo nk’abajyanwe mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe bitewe n’ingaruka zabyo, bavuye ku bantu 440 mu 2004 bagera ku 2804 mu mwaka ushize.

Impamvu zituma abantu batandukanye bakoresha ibiyobyabwenge ahanini babikoresha bumva ko bibatera akanyabugabo, kubafasha igihe bari mu bibazo, hari ababishorwamo n’inshuti mbi cyangwa bamwe bakabinywa bumva ari nk’aho barushanwa.

Mu Rwanda ibiyobyabwenge binyobwa cyane ni inzoga, itabi, urumogi, heroine (Mugo) Cocaine n’ibindi bitandukanye, bikagira ingaruka ku babifata harimo ibibazo byo mu mutwe n’izindi ndwara zikomeye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa Gatanu w’iki cyumweru, Umuyobozi Ushinzwe kurwanya no gukumira ingaruka z’ibiyobyabwenge, Dusabeyezu Jeanne d’Arc, yavuze ko imibare igaragaza ko bari kugerwaho n’ingaruka z’ibiyobyabwenge bakomeza kwiyongera.

Yagize ati “Abantu bagaragaje ibibazo bifitanye isano n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibibazo byo mu mutwe bakiriwe mu bitaro bya Ndera guhera mu 2004 bari 440, hanyuma kugera mu 2016 mu mwaka ushize, bari bamaze kwikuba inshuro hafi esheshatu, bagera ku 2804, mu bitaro bya Ndera gusa … Aha kandi ntabwo tuvuze nk’abakiriwe mu kigo gifasha abahuye n’ibibazo bijyanye n’ibiyobyabwenge cya Huye. Ni imibare itari mitoya na gato.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Yvonne Kayiteshonga, yavuze ko umubare w’abari kugerwaho n’ingaruka z’ibiyobyabwenge ukomeza kwiyongera bagakeka ko bigendana n’uko igihugu kigenda gitera imbere.

Yagize ati “Kuzamuka kw’imibare y’abantu baza kwivuza ibibazo byo mu mutwe batewe no gufata ibiyobyabwenge dukunda kuvuga ko bitwereka ko abantu bazi ko kwa muganga bashobora gufashwa, bikaba bidushimisha kuko dutangira urugendo hamwe nabo.”

“Ariko ntabwo twavuzemo Iwawa, hariyo abana benshi kandi n’urutonde rw’abategereje kujyayo, iyo tuvugana na bagenzi bacu bo muri Minisiteri y’Urubyiruko n’ikoranabuhanga bavuga ko bafite ilisiti nini, n’ababyeyi tuvugana nabo. Abarwayi tubona bitwereka ko bigenda bizamuka, tukaba dukeka ko bigendana n’iterambere ry’igihugu.”

Dr Kayiteshonga yasabye ko inzego zose zikwiye gufatanya mu guhashya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kandi ubu bukangurambaga bugakorwa buri muntu wese abigizemo uruhare.

Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko mu rubyiruko nibura 54% bagerageje gufata ku biyobyabwenge inshuro imwe kandi umuto mu rubyiruko ruri muri icyo cyiciro basanze afite imyaka 11; bwanerekanye kko abangana 7.5% babaye imbata z’ibiyobyabwenge.

Dr Kayiteshonga avuga ko umuntu adakwiye kugerageza ibiyobyabwenge, kuko iyo abikoze kabiri cyangwa gatatu usanga umuntu atakibasha gufata icyemezo ahubwo aribyo bikimufatira no kubireka bikagorana.

U Rwanda ruritegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge uba ku wa 26 Kamena buri mwaka ariko ruzawizihiza ku wa 22, insanganyamatsiko ikaba igira iti “Twirinde ibiyobyabwenge kuko byica ubuzima n’iterambere”.

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, Dr. Yvonne Kayiteshonga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza