Abanyarwanda barenga 2400 bamaze gutaha nyuma yo gukurirwaho sitati y’ubuhunzi

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 17 Nzeri 2018 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi umunani n’igice Abanyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza 1998 bakuriweho sitati y’ubuhunzi, abarenga 2400 nibo bamaze kugaruka mu Rwanda.

Umuyobozi Ushinzwe ibibazo by’impunzi muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR), Rwahama Jean Claude, yatangarije IGIHE ko u Rwanda rukomeje kwakira Abanyarwanda benshi bari impunzi, hashyirwa mu bikorwa icyemezo cy’ikurwaho rya sitati y’ubuhunzi yarangiranye n’iya 31 Ukuboza 2017.

Yagize ati “Kugeza ubu hamaze kuza abasaga 2400, abenshi baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko hari n’abandi bagenda baza bava nka za CongoBrazzaville.”

Rwahama yakomeje avuga ko ku bijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo, u Rwanda rwakoze ibyo rugomba gukora, kandi rukomeje kwakira abatahuka.

Avuga ko kugeza ubu u Rwanda ntiruzi umubare nyirizina w’abaturage barwo bari mu buhunzi.

Ati “Biragoye kubamenya kuko ubundi imibare tugenderaho ni iyo duhabwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, na ryo rimwe na rimwe rijya rivuga ko ritizeye iyo mibare kuko riyihabwa n’ibyo bihugu. Hari ibishobora gutanga imibare nyayo hakaba n’ibishobora gutanga itariyo kubera impamvu zitandukanye.”

Ku bitanga imibare itizewe, Rwahama atanga urugero nko muri Congo Kinshasa “bavuga ko bafite impunzi zirenga ibihumbi 240 kandi mu by’ukuri urebye niho twakiriye umubare munini w’abatahuka; bakanongeraho ko hari aho batagera, mu mashyamba badashobora kumenya ngo umubare ungana utya.”

Nubwo hatazwi umubare w’impunzi z’Abanyarwanda, avuga ko uko baba bangana kose, bafite uburenganzira ku gihugu cyabo, nta n’igitutu kibashyirwaho ngo batahe.

Rwahama avuga ko ikibanze ari uburyo ibihugu barimo bibafashe, ku buryo bashobora no kugumayo ariko batitwa impunzi kandi mu Rwanda ari amahoro.

Ati “Umuntu ashobora kubaka igihugu [u Rwanda] atari no mu gihugu, ashobora gukora ibindi bikorwa, ugashora imari mu gihugu cyawe ariko ukorera mu kindi gihugu, ibyo ni ibisanzwe ariko bakikuraho icyo cyasha cyo kwitwa impunzi; waba impunzi by’amaburakindi.”

MIDIMAR ivuga ko ibihugu birebwa no gushyira mu bikorwa icyemezo cy’ikurwaho rya sitati y’Abanyarwanda bitagendera ku muvuduko umwe.

Muri Gicurasi 2017, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yabwiye abadepite ko kudataha kw’impunzi z’Abanyarwanda bishingiye ku makuru atari yo ya zimwe mu mpunzi ariko ko hari n’ibihugu bibigiramo uruhare.

Yagize ati “Ikibazo cyo guhagarika sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda n’ibihugu bitubahiriza kohereza impunzi zifuza gutaha, icya mbere ni uko ibibazo byose bijyanye n’impunzi birimo politiki ndende.”

“Uko tuba twabiteguye mu masezerano mpuzamahanga ya HCR, mu masezerano tugirana n’ibyo bihugu bituyemo impunzi tuvugishije ukuri usanga abasanzwe bareberera impunzi na bo akenshi bataba bashaka guhita bazirekura.”

Yavuze ko usanga ahanini hari ibihugu bifite politiki yo kwemeza ibintu ariko kwihutisha uko bikorwa bikaba ikibazo.
Icyo gihe Mushikiwabo yashimye ko bimwe mu bihugu by’Afurika bitera intambwe.

Muri Mutarama 2018 umwanzuro w’ikurwaho rya sitati y’ubuhunzi utangiye gushyirwa mu bikorwa, Uganda yatangaje ko izo ifite zitazakurirwaho iyo sitati, kuko ifite 18 000 ndetse zikomeje kwiyongera, ahubwo ngo yatangiye kureba uburyo bamwe bazahabwa ubwenegihugu.

U Rwanda rwashyize imbaraga mu gushishikariza impunzi z’Abanyarwanda gutaha ku bushake, runashyiraho uburyo bwo guha pasiporo abadashaka gutaha ariko bafite akazi bakora mu bihugu barimo, bakahaguma nk’Abanyarwanda baba muri Diaspora aho kwitwa impunzi.

Abanyarwanda bari impunzi muri Malawi bakirwa mu Rwanda mu 2013


[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza