Abanyarwanda basabwe kubyaza umusaruro ikoranabuhanga muri serivisi zo kuboneza urubyaro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Gicurasi 2019 saa 09:24
Yasuwe :
0 0

Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kuba igicumbi cya serivisi umuturage akenera, muri serivisi z’ubuzima naho rikomeje kwifashishwa ku buryo uretse mu buvuzi, umuntu abasha kubona amakuru ku ndwara, ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro.

Ingingo yo kuboneza urubyaro yaganiriweho mu Nama ya Transform Africa, imaze iminsi itatu iganira ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Ikiganiro cyatanzwe na Dr Okasha Mohamed ukuriye ishami rivura indwara z’abagore muri Legacy Clinics; Umuyobozi w’Urugaga rw’Ababyaza mu Rwanda, Murekezi Josephine; Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ikoranabuhanga, Dr Twizere Celestin n’Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Kigo cy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), Nyiranzeyimana Josephine.

U Rwanda ruza mu bihugu 30 bya mbere ku Isi mu bucucike bw’abaturage kandi ari ruto; aho mu 1966 abaturarwanda bageraga kuri miliyoni eshatu, bagera kuri miliyoni esheshatu mu 1988 na miliyoni 12 mu 2017.

Ibipimo by’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, bigaragaza ko ubwiyongere bw’Abanyarwanda harebwe ku myaka icumi bagiye biyongeraho 2.6%. Ibyo bivuga ko mu myaka 25 iri imbere, umubare w’Abanyarwanda uzava kuri miliyoni 12 zihari muri iki gihe, ukagera kuri miliyoni zisaga 21 mu 2041.

Ibyo bigaragaza ko hakenewe uburyo buhamye bwo kuboneza urubyaro, kugira ngo ubwiyongere bw’abaturage bubashe kujyana n’iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yagaragaje ko kwifashisha ikoranabuhanga mu gutanga amakuru ajyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro, bishobora kuba igisubizo mu guhangana n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage.

Ati “Ku Rwanda, kuboneza urubyaro ni gahunda y’ingenzi y’igihugu ishyigikira uburenganzira bwa muntu, abagize sosiyete, kugera kuri serivisi z’ubuzima ndetse igira n’uruhare mu kugabanya ubukene, iterambere no kubungabunga ibidukikije.”

Yasobanuye ko ari ingenzi ko abantu babona aya makuru ndetse n’ubujyanama bukwiye ku buryo buri gutwita kubaho ntikugire ingaruka ndetse kukabaho mu gihe gukenewe.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko ubushakashatsi bwerekanye ko hifashishijwe ikoranabuhanga, igihe haba hashowe idorali rimwe mu bikorwa byo kuboneza urubyaro inyungu iba amadorali 2.2. Icyo gihe yashorwa mu bindi biteza imbere ubuzima.

Nyamara mu gihe kirekire kuganira ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’uburyo bunyuranye bwo kuboneza urubyaro byagiye bifatwa nka kirazira mu muryango nyarwanda. Ibyo ahanini byagiye biterwa n’imyumvire ishingiye ku muco n’amadini, ariko ubu n’abakiri bato babasha kubona bwa bumenyi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ati “Mu muco wacu, kera nta nubwo byavugwaga. Ababyeyi ntibashoboraga kubivuga, ntibashoboraga kubibwira ababyeyi babo, ubuzima bw’imyororokere yari ingingo isa n’ikizira.”

Abanyarwanda basigaye bitabira ikoreshwa ry’uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro aho imibare igaragaza ko bavuye ku 10% mu 2005 bakagera kuri 48% mu 2015. Intego ni uko mu 2024, abakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro bazaba bageze kuri 60%.

Urubyiruko rukwiye guhabwa umwihariko

Murekezi Josephine ukuriye Urugaga rw’Ababyaza, yavuze bikwiye ko abato bashishikarizwa kwitabira ibiganiro bijyanye no kuboneza urubyaro ku buryo bakura babyumva neza.

Yatanze inama y’uko ibyo biganiro bikwiye kuba birimo urubyiruko gusa ku buryo rubaza ibibazo rushaka nta guterwa ipfunwe n’uko hari abantu bakuru hafi aho babumva.

Ati “Urubyiruko rukwiye kumenya ibijyanye no kuboneza urubyaro, kubimenya bibafasha gupangira ahazaza habo, igihe bifuza kuzagirira abana, abana bashobora kurera neza n’ibindi.”

By’umwihariko, yavuze ko ikoranabuhanga ryafasha mu kugera ku baturage benshi muri rusange. Ati “Abenshi mu cyaro ntibaboneza urubyaro kubera ko badasobanukiwe. Bamwe baba bari kure y’amavuriro, abandi bakavuga ko badafite ubwisungane mu kwivuza. Aho niho ikoranabuhanga riziramo kuko iyo turyifashishije tugera kuri benshi kurusha uko baba baje kwa muganga.”

Umwe mu bajyanama b’ubuzima wari witabiriye iki kiganiro, yatanze icyifuzo cy’uko urubyiruko rwashyirwa mu bafashamyumvire muri izi serivisi.

Ati “Urubyiruko rwinshi urusanga mu matorera kandi rimwe na rimwe ntabwo rubyumva kimwe. Mu bajyanama b’ubuzima, iyo ugiye kureba ni abantu bakuru, ariko hashyizwemo urubyiruko bashobora gufasha abandi kubyumva neza.”

Nyampinga w’u Rwanda mu 2019, Nimwiza Meghan, yavuze ko hakwiye ko urubyiruko rwegerezwa porogaramu za telefoni ruzifasha kumenya amakuru ajyanye no kuboneza urubyaro.

Yatanze ubuhamya bw’abana aherutse kuganira nabo mu Karere ka Musanze, bakamubwira ko batazi ko umuntu ashobora gusama ku manywa mu gihe akoze imibonano mpuzabitsina ahubwo ko bibaho gusa mu masaha y’ijoro.

Belise Kanimba ushinzwe ibikorwa muri Polyclinique La Medicale niwe wayoboye ikiganiro cyatanzwe muri iyi nama
Uhereye ibumoso : Ushinzwe ibikorwa muri Polyclinique La Medicale, Belise Kanimba ; Umuyobozi w’Urugaga rw’Ababyaza mu Rwanda, Josephine Murekezi; Ukuriye ishami rivura indwara z’abagore mu ivuriro rya Legacy Clinics, Dr Okasha Mohamed ; Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Kigo cy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n'Isakazabumenyi (RISA), Josephine Nyiranzeyimana n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ikoranabuhanga, Dr Celestin Twizere
Nyampinga w'u Rwanda mu 2019, Nimwiza Meghan, yavuze ko ikoranabuhanga rikwiye kwifashishwa mu kugeza ku rubyiruko amakuru ajyanye no kuboneza urubyaro
Abari bitabiriye iki kiganiro batanze ibitekerezo bitandukanye
Umuyobozi wa Kaminuza y'u Rwanda, Prof Philip Cotton, akurikiye ibiganiro byatangwaga
Minisitiri w'Ubuzima, Dr Diane Gashumba, akurikiye ibiganiro
Uhagarariye UNDP mu Rwanda, Stephen Rodriques
Abajyanama b'ubuzima bari bitabiriye iyi nama, batanga n'ibitekerezo byo kwifashisha urubyiruko mu kwigisha ibijyanye no kuboneza urubyaro

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza