Abanyarwanda bashishikarijwe kubyaza umusaruro amahirwe y’akazi Loni itanga mu nzego za gisivile

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 8 Gicurasi 2019 saa 03:20
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abibumbye (Loni) ugaragaza ko u Rwanda rutitabira kubyaza umusaruro amahirwe y’akazi ifite mu nzego za gisivile nk’uko rubyaza umusaruro ayo mu nzego z’umutekano.

Uretse abasirikare ibihugu byohereza mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, uyu muryango ugira n’andi mahirwe y’akazi gahoraho, akadahoraho, kumenyereza abantu umurimo ariko ibahemba n’ayandi mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, ubukungu n’ahandi.

Ishami rya Loni rishinzwe umutekano rigaragaza ko u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite abari mu butumwa bw’amahoro benshi (6,546) nyuma ya Ethiopia (7,519) na Bangladesh (6,614).

Imibare y’ibiro bya Loni bishinzwe abakozi igaragaza ko ifite abakozi 37500 ku Isi barimo 46% bari mu butumwa bw’amahoro. Muri 54% basigaye bakora indi mirimo, u Rwanda rufitemo 132 gusa.

Kuri uyu wa 8 Gicurasi 2019 i Kigali hatangijwe ubukangurambaga bugamije gusobanurira abanyarwanda amahirwe y’akazi agaragara muri Loni, bwateguwe na Guverinoma y’u Rwanda ku bufatanye n’ibiro bikuru bya Loni.

Aya mahugurwa yatangiriye ku bakora mu rwego rw’uburezi ariko iminsi isigaye azahabwa n’abo mu zindi nzego z’imirimo mu Rwanda.

Basobanurirwa amahirwe y’akazi umukozi wa Loni ahabwa, uko yasaba akazi anyuze ku rubuga rwa inspira.un.org n’ibindi.

Umukozi ushinzwe gahunda yo gushakisha abakozi n’abafite impano mu ishami rya Loni rishinzwe abakozi, Floresha Berisha, yavuze ko ‘bugamije kumenyekanisha amahirwe y’akazi agaragara mu Muryango w’Abibumbye no mu bikorwa byo kubungabunga amahoro’.

Ati “U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite abasirikare n’abapolisi benshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Twizeye ko muri kongera ubu bukangurambaga mu Rwanda bitanga amahirwe yo gusobanukirwa uko basabayo akazi.”

Abitabiriye aya mahugurwa ku munsi wa mbere bavuze ko ari ingirakamaro nk’uko Eric Niyongabo ukora muri Minisiteri y’Uburezi yabisobanuye.

Ati “Abakozi ba Leta muri rusange cyangwa urubyiruko n’undi muntu wese waba ukora mu kigo cyigenga aba ashobora gukora mu Muryango w’Abibumbye. Ni ngombwa rero ko tumenya amahirwe y’akazi ahari tubashe kujya gukorayo.”

Yavuze ko ayo mahirwe abenshi bayazi, igikunze kugorana ari ukumenya uko bayageraho ariko nyuma yo kubisobanurirwa bizabafasha ndetse bakabyigisha n’abandi.

Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ahagaragara n’Ikigo cy’Ibarurishamibare,NISR, muri Kanama 2018 bwerekanye ko ubushomeri mu Rwanda bwari ku gipimo cya 14,3% buvuye kuri 16% muri Gashyantare uwo mwaka.

Iyo ugereranyije Kanama ya 2017 n’iya 2018 usanga bwaragabanutse kuko bwavuye kuri 17,8% bukagera kuri 14,3%.

Abafite imyaka yo gukora bari bafite akazi bavuye 43,4% muri Kanama 2017 bagera kuri 47.3% muri Kanama 2018.

Abanyarwanda bari mu myaka yo gukora bavuye kuri miliyoni 6,8 muri Kanama 2017 bagera hafi kuri miliyoni zirindwi muri Kanama 2018.

Umukozi ushinzwe gahunda yo gushakisha abakozi n’abafite impano mu ishami rya Loni rishinzwe abakozi, Floresha Berish, atanga ikiganirio
Abitabiriye ubu bukangurambaga basobanurirwa amahirwe atangwa na Loni
Ubukangurambaga bw'umunsi wa mbere bwahawe abakora mu burezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza