Abagore bo mu Rwanda basabye abo muri Afurika kurwigiraho iby’uburenganzira ku mutungo

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 18 Ukwakira 2016 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Abanyarwandakazi baturutse mu byaro mu Rwanda, bifatanyije na bagenzi babo bo mu bindi bihugu bya Afurika mu gikorwa cyiswe ’Women to Kilimanjaro’, kigamije guharanira uburenganzira busesuye bw’umugore ku butaka, aho abacyitabiriye basabye bagenzi babo kuzasura u Rwanda kugira ngo bahigire uburyo umugore yahawe uburenganzira busesuye ku mutungo .

Ahenshi muri Afurika, abagore nta burenganzira bagira ku butaka, kandi nk’ uko bizwi ari bo bagira uruhare runini mu kububyaza umusaruro.

Usanga uburenganzira bwose bwarihariwe n’abagabo ndetse no mu gihe cy’ izungura hakitabwaho abana b’abahungu, kuko baba bavuga ko umukobwa iyo ahawe ubutaka abujyana mu muryango w’abandi, mu gihe iyo umuhungu abuhawe buguma mu muryango bugafasha mu gukomeza kwagura izina ry’ umuryango.

Ni muri urwo rwego imiryango itegamiye kuri leta inyuranye, hirya no hino muri Afurika, yifatanyije n’abahinzi-borozikazi bo mu byaro, bagategura igikorwa cyiswe ’Women to Kilimanjaro’. Nk’ uko Kilimanjaro ari wo musozi muremure muri Afurika, ibi birashushanya ko ijwi ryabo bashaka kurizamura ku buryo ryumvikana rikagera kure hashoboka.

Ku wa 10 Ukwakira, abagore 30 batoranyijwe baturutse mu byaro hirya no hino muri Afurika, batangiye kurira umusozi wa Kilimanjaro, bashushanya ko hageze ngo bahabwe uburenganzira busesuye ku butaka.

Ku wa 15 Ukwakira, nibwo aba bagore bamanutse kuri uyu musozi, byahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga w’ Umugore wo mu cyaro.

Nyuma y’iki gikorwa, abo bagore bahuriye i Arusha, mu ihuriro ryabo maze begeranya ibyifuzo byabo, bagiye bahabwa na bagenzi babo, aho bagiye banyura muri urwo rugendo kugira ngo bihurizwe hamwe.

Ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira, abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ihuriro kugira ngo bagezweho ibyifuzo by’abagore bariteraniyemo. Iryo huriro ryitabiriwe n’abahagarariye Umuryango w’ Ubumwe bwa Afurika, Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe iby’ ubutaka muri Kenya, Abadepite bo mu bihugu bitandukanye ndetse n’abahagarariye imiryango itandukanye itegamiye kuri leta.

Muri iki gikorwa, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’itsinda ry’abantu 15, barimo abagore 12. Bagize igihe cyo guhura n’abagore bo muri Uganda n’abo muri Kenya bungurana ibitekerezo ku burenganzira bw’abagore ku butaka.

Umwe mu banyarwandakazi wifatanyije na bagenzi be bo muri Afurika yagize ati” Turi mu matsinda twaganiriye n’abandi, twumvise uko uburenganzira bw’umugore iwabo bumeze dusanga twe hari byinshi tumaze kugeraho. Ku buryo twababwiye ko bazaza bakatwigiraho. None se wowe, hari hamwe n’ubutaka butari bwabarurwa, naho twe umugore aba afite 50% y’uburenganzira ku butaka[...]umwana w’umukobwa nta jambo ku butaka, naho twebwe abakobwa barazungura kimwe n’abahungu.”

Aba bagore bo mu Rwanda bitabiriye iri huriro babifashijwemo n’imiryango Oxfam na ActionAid mu Rwanda.

Abanyarwandakazi bari muri iki gikorwa basabye bagenzi babo kuzaza kwigira ku Rwanda uko rwahaye uburenganzira abagore
Abagore bo mu byaro binyuranye muri Afurika bahuriye hamwe kugira ngo baharanire uburenganzira bwabo ku butaka
Aba bagore buriye umusozi wa Kilimanjalo bagaragaza ko igihe kigeze ngo ijwi ryabo ryumvikane hose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza