Abanyeshuri ba UR batawe muri yombi bazira gukubita uwo bashinjaga ubujura

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 6 Gicurasi 2019 saa 02:18
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri batatu ba Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (CAVM) riherereye mu Karere ka Musanze, batawe muri yombi bazira gukubita umuturage bashinjaga ubujura.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Gicurasi 2019, nibwo aba banyeshuri bafashe umugabo bivugwa ko yari aje kubiba mudasobwa zabo zo mu bwoko bwa Positivo BHG, baramukubita bamukomeretsa ku maboko.

Uyu mugabo ukekwaho ubujura yafatiwe mu rugo rw’uwitwa Kanyangezi Innocent w’imyaka 38 y’amavuko, aho yakubitiwe.

Polisi y’Igihugu muri Musanze yatangiye iperereza ndetse ita muri yombi abanyeshuri batatu na nyir’urugo babagamo.

Umugabo bikekwa ko yari afite umugambi wo kwiba yahise ajyanwa kuvurizwa mu Bitaro bya Ruhengeri.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP, Rugigana Alex, yemereye IGIHE ko abo banyeshuri na nyir’inzu babagamo bari mu maboko y’inzego z’umutekano.

Yagize ati “Nibyo ayo makuru nayamenye mu gitondo, abo bantu baramukubise baramukomeretsa cyane ku maboko, yafatiwe mu rugo rwa Kanyangezi ariko nta kimenyetso kigaragaza ko yari agiye kubiba n’ubwo hari umuhoro bamufatanye.”

Yavuze ko hari abandi banyeshuri bari gukurikiranwa ndetse dosiye ya bo yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha.

Abanyeshuri na nyir’urugo rw’aho bari bacumbitse ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busogo mu gihe iperereza rikomeje.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 121, giteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.

Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye indwara cyangwa kudashobora kugira icyo umuntu yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Iyo byateye indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Yakubiswe akekwaho umugambi wo kwiba abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda mu Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (CAVM) riri i Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza