Abapadiri batangije iyogezabutumwa mu Rwanda batangiye gufunga imiryango, bahereye i Butare

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Werurwe 2017 saa 04:40
Yasuwe :
0 0

Ibikorwa by’Abapadiri bera bimaze imyaka 117 batangije iyogezabutumwa bwa Yezu Kirisitu mu Rwanda birasatira iherezo, nyuma y’ihagarikwa ry’ibikorwa bari bafite muri Diyosezi ya Butare.

Aba bogezabutumwa bageze mu Rwanda ahagana mu 1900 baza ari ‘Abamisiyoneri ba Afurika’, ariko kubera ko bambaraga amakanzu yera kandi bagenzi babo i Burayi bambara imikara, bituma bahabwa iryo zina. Ayo makanzu ngo yabafashaga guhangana n’ihindagurika ry’ibihe muri Afurika.

Padiri Pam Dennis ukuriye Abamisiyoneri ba Afurika mu Rwanda, yatangaje ko bahisemo kuba bahagaritse ubutumwa muri Diyosezi ya Butare mu karere ka Huye, kubera ko abamisiyoneri bari bahasigaye bashaje cyane ndetse ntihaboneke abashobora gukomeza kubitaho.

Yatangarije KT Radio ati “Umuryango twari dufite hano i Huye wari ufitemo abapadiri bane, ariko umwaka ushize hari babiri bapfuye, ubwo dusigarana babiri kandi b’abasaza.”

“Byaratugoye rero kubona abandi bashobora kubana nabo hano, biragoye, ni nayo mpamvu twafashe icyemezo cyo kuhafunga, kugira ngo tujye gushyira hamwe ahandi, turebe ko twakomera kurushaho, dukomeze ubutumwa i Kigali.”

Biteganyijwe ko muri abo babiri basigaye, umupadiri urimo azahita ajya kuba mu nzu y’abasheshe akanguhe mu gihe undi ukigerageza we azakomereza ubutumwa mu Mujyi wa Kigali, hamwe na bagenzi be barindwi bahari.

Ku wa 2 Gsahyantare 1900 nibwo abamisiyoneri ba mbere bageze mu Rwanda. Ni wo munsi Musenyeri Jean-Joseph Hirth yahageze aturutse i Kamoga muri Tanzania aho icyicaro cye cyari giherereye, anyura i Bujumbura, yinjirira i Shangi, arazamuka agera i Nyanza, i Bwami.

Yari ari kumwe Padiri Alphonse Burari (Abanyarwanda bamwitaga Terebura), Padiri Paul Barthélemy (Abanyarwanda bamwitaga Bayitereme), na Furere Anselimi ku ngoma y’Umwami Musinga.

Kubera ko umwami yari akiri muto no kugira ngo abanyamahanga batamubona, Abiru bemeje ko Mpamarugamba ari we wakira abo banyamahanga yiyita Umwami Yuhi V Musinga.

Bamaze kubonana, Musenyeri Hirth yasubiye muri Tanzania amaze no kwemererwa gushinga Misiyoni. Ku wa 4 Gashyantare 1900 Padiri Burari na bagenzi be bahisemo umusozi wa Save kuko hari mu gace gatuwe cyane, n’uko ku wa 8 Gashyantare 1900 bahashinga Misiyoni ya mbere.

Abakirisitu ngo bazabibukiraho kuba baratangiye ubutumwa bwo kwigisha ivanjili mu Rwanda kandi mu bihe byari bigoye. Icyo gihe ngo bagendaba baha Abanyarwanda imyenda, umunyu n’ibibiriti.

Musenyeri Phillippe Rukamba uyobora Diyosezi ya Butare, avuga ko hari byinshi Abamisiyoneri ba Afurika bakoreye Abanyarwanda, harimo n’uruhare bagize mu kubaka ibikorwa remezo bikomeye.

Yagize ati “Tuzi twese frère Gratien, yarubakaga. Yubatse amateme, yubatse isoko ryari hariya i Butare, yubatse ahakorera Akarere, ubanza na Stade ariwe wari warayubatse, noneho kongeraho amaparuwasi menshi yubatse.”

Ni ukuvuga ko mu Rwanda hasigaye abamisiyoneri ba Afurika umunani gusa, ndetse iri gabanuka ntiriri mu Rwanda gusa, kuko nko mu 1998 bageraga ku 2098 ku Isi yose, ariko mu mwaka ushize bari basigaye ari 1263; barimo abasenyeri 11, abapadiri 1141, Abafureri 94 n’abalayiki 17.

Padiri Pam Dennis avuga ko hari icyizere ko guhera mu 2020 umubare wabo uziyongera, kuko bafite abapadiri bari kubyigira bakiri bato, barimo Abanyarwanda 38.

Padiri Pam Denis, ukuriye Abapadiri Bera mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza