Kwamamaza

Abapolisi 120 bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Yanditswe kuya 4-11-2016 saa 13:39' na Tuyisenge Jean Pierre


Abapolisi bagera ku 120 basesekaye ku kibuga Mpuzamahanga cy’indege i Kanombe bavuye muri Sudani y’Epfo aho bari bamaze umwaka mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Itsinda ry’aba bapolisi 120 bari mu mutwe wa RWAFPU1, bageze i Kigali ahagana saa sita kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Ugushyingo 2016, bashimiwe imyitwarire yabaranze mu gihe cy’umwaka bari bahamaze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yatangaje ko aba bapolisi bitwaye neza mu bikorwa byabo, bari bashinzwe ndetse bagahesha ishema u Rwanda mu ruhando rw’ibindi bihugu.

Yagize ati “ Turashimira abapolisi barangije ubutumwa bwabo uko bitwaye muri Sudani y’Epfo, byatumye ibendera ry’igihugu rizamurwa. U Rwanda rutera imbere buri munsi kubera ko abapolisi bacu tuba twabatoje ikinyabupfura uko bikwiye.”

Aba bapolisi basimbuwe n’irindi tsinda ry’abapolisi 120 babarizwa mu mutwe wa RWAFPU2, uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Eric Mutsinzi ukaba urimo abagore 45, bahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu.

U Rwanda rufite abapolisi bagera ku 1000 mu butumwa butandukanye bw’Umuryango w’Abibumbye.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ACP Theos Badege

Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Sunday 4 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved