Abapolisi bakuru 20 n’abato basaga ijana birukanywe mu kazi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Kamena 2019 saa 08:54
Yasuwe :
0 0

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kamena 2019, yemeje Iteka rya Perezida ryirukana ba ofisiye 20 ba Polisi y’u Rwanda ndetse n’iteka rya Minisitiri ryirukana ba Su-ofisiye n’Abapolisi bato 101 ba Polisi y’u Rwanda.

Muri iyi nama y’abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, hemejwe n’iteka rya Perezida risezerera nta mpaka ba ofisiye 30 ba Polisi y’u Rwanda n’iteka rya Minisitiri ryirukana nta nteguza ba Su-ofisiye n’Abapolisi bato 147 ba Polisi y’u Rwanda.

Ingingo ya 70 y’iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye igenga Abapolisi, ivuga ko kwirukanwa burundu ku kazi ari icyemezo gifatirwa umupolisi cyo kumuvana burundu mu kazi bitewe n’ikosa rikabije yakoze.

Icyo cyemezo gifatwa n’umuyobozi ufite ububasha bwo gutanga ipeti.

Umupolisi asezererwa nta mpaka iyo umupolisi atagifite ubwenegihugu bw’u Rwanda; iyo yabeshye igihe cyo kwinjizwa mu murimo cyangwa iyo amategeko ahana amubuza gukomeza umurimo.

Asezererwa nta mpaka kandi iyo yasabye guhagarika akazi akarenza iminsi cumi n’itanu ataragaruka kandi igihe yahawe cyararangiye; iyo yasabye guhagarika akagenda atarabona icyemezo kimwemerera guhagarika; iyo asize umurimo we cyangwa agasiba nta mpamvu igaragara mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu ikurikiranye cyangwa iyo atazamuwe mu ntera incuro ebyiri zikurikirana.

Kwirukanwa nta nteguza k’umupolisi byo ni ingaruka zo kuba yarahagaritswe by’agateganyo kubera amakosa akomeye yakoze mu kazi.

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu yemeje iteka rya Perezida ryirukana ba ofisiye 4 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Iteka rya Minisitiri ryirukana mu Ngabo z’u Rwanda Su–Ofisiye muto 1 n’abasirikare bato 18 n’Iteka rya Minisitiri ryirukana Abasuzofisiye n’Abawada 47 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza