Abapolisi basaga 100 bakorera ku cyicaro gikuru bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Mata 2019 saa 03:40
Yasuwe :
0 0

Abapolisi bakorera ku Cyicaro Gikuru cya Polisi ku Kacyiru bari mu nzego zose basaga 100 batanze amaraso angana na mililitiro 44,550 mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga Amaraso (NCBT).

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki 27 Mata 2019, nyuma y’umuganda rusange usoza ukwezi. Cyateguwe na Polisi ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Ni ku nshuro ya gatandatu mu gihe cy’imyaka ibiri, abapolisi bakorera mu Kigo cya Kacyiru batanze amaraso nyuma yaho hasinyiwe amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi na NCBT mu rwego rwo gukusanya amaraso yo gufasha abarwariye mu bitaro bitandukanye.

Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe gutanga Amaraso mu Mujyi wa Kigali, Dr. Muyombo Thomas, yashimiye abapolisi bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ari benshi.

Yagize ati “Abapolisi baba abakorera Kacyiru, mu ntara no ku bigo by’amashuri bitabira cyane igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake turabashimira ubu bwitange kuko bidufasha gutabara ubuzima bw’imbaga y’abantu ikeneye kongererwa amaraso.’’

Yavuze ko gutanga amaraso ari igikorwa kigaragaza ubufatanye Polisi ifitanye n’inzego z’ubuzima mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturarwanda.

Dr. Muyombo yashimangiye ko gutanga amaraso ari igikorwa cy’ubutwari ndetse akangurira buri wese kwitabira ngo ubuzima bw’abari mu kaga butabarwe.

Ati “Polisi ifite inshingano zo kubahiriza amategeko no kubungabunga umutekano w’abanyagihugu, ibi ibifatanya no gushaka icyakorwa kugira ngo ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bigerweho.’’

Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi na RBC yashyizweho umukono mu mwaka 2017 aho yibanda ku gikorwa cyo gutanga amaraso, gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umwe mu bapolisi bakorera ku Kacyiru atanga amaraso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza