Perezida Kagame yasabye abarangije Kaminuza kwitegura guhangana n’ubushomeri bubategereje

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 29 Nyakanga 2016 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Ni ubwa mbere bibayeho ko abagera kuri 8500 barangije muri Kaminuza y’u Rwanda, barahirira “gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bafite mu nyungu z’Abaturarwanda no kwirinda gukorera nabi abo bazaba bashinzwe.”

Mu bahawe impamyabumenyi, harimo babiri bahawe impamyabumenyi z’ikirenga, PhD, abarangije icyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya Kaminuza, n’abongereye amasomo ku byo bize muri kaminuza, Post Graduate.

Umukuru w’Igihugu yabasabye kwitegura guhangana ku isoko ry’umurimo ribategereje “hanze aha”, ariko abibutsa ko bagomba gukoresha ubumenyi bafite bakihangira imirimo.

Kubona akazi ni ikibazo cyugarije byinshi mu bihugu, ndetse Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda NISR, kikaba kigaragaza ko hifashishijwe ubushakashatsi mu gupima uko isoko ry’Umurimo rihagaze mu gihugu, cyasanze impuzandengo y’ubushomeri ari 13.2%.

Perezida Kagame yabanje gushimira abarimu, ababyeyi n’abandi bakoze imirimo inyuranye muri kaminuza ngo aba banyeshuri barangize amasomo, abasaba gufatanya n’ababyeyi ngo babashe gukora indi mirimo yose iri imbere.

Yagize ati “Kugira ngo igihugu icyo ari cyo cyose cyiyubake gishingira ku banyagihugu, kigashingira ku bumenyi, ku bushobozi biyubakamo kugira ngo bahangane n’inshingano bafite, bashobore kuzisoza neza. Ku Rwanda inshingano yacu turayumva, turifuza ko tugera aho dushaka kujya. Ni mwe banyeshuri murangije uyu munsi, abarangije mbere yanyu n’abazaza inyuma yanyu tubitezeho kubaka iki gihugu no kugera ku majyambere twese twifuza,”

Perezida Kagame yabibukije ko bashobora kwibwira ko ubwo barangije kaminuza ubuzima bugiye koroha, kandi nyamara hari ibindi byinshi bibategereje imbere bitandukanye n’ibyo bari bamazemo igihe mu ishuri, aho umuntu atari kubona umurimo uko abyifuza.

Yakomeje agira ati “Imirimo ishobora kuba na mike kurusha abayishaka. Ubwo ni ukuvuga rero muri abo bayishaka ubwo ari benshi imirimo ikaba itangana nabo, ubwo umubare munini w’abayishaka uzayipiganira, bazayihanganiraho, abashoboye aribo bajya imbere. Ni ukuvuga ngo ndabategura ngo mumenye ngo hari ubundi buryo bw’ingorane zo kugera kubyo mwifuza.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko amasomo yose bahawe ayari ukubategura ngo bashyireho akabo, cyane ko umurimo ari ikibazo gikomeye ariko gishobora gushakirwa umuti, abasaba gukomeza kugira imyumvire myiza, gukunda igihugu no gukorera imiryango yabo.

Ati “Tubatezeho guhanga imirimo, ngira ngo no mu byo babigisha, n’izindi nzego nazo zifite inshingano zo kwigisha Abanyarwanda ibintu bitandukanye, ikintu gikwiye gutezwa imbere ni icyo ngicyo cyo guhanga imirimo.”

Abarangije amasomo uyu munsi barimo 991 bo muri Koleji y’ubuhinzi n’ubuvuzi bw’amatungo (CAVM), 553 bo muri Koleji y’ubumenyi rusange (CASS), 2142 bo muri Koleji y’Ubucuruzi n’ubukungu (CBE), 2075 bo muri Koleji y’uburezi (CE), 1259 bo muri Koleji y’ubuvuzi n’ubumenyi mu by’ubuzima (CMHS) na 1453 bo muri Koleji y’Ubumenyi n’ikoranabuhanga (CST).

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Mike. E. O’Neil, yavuze ko yizeye ko abanyeshuri barangje amashuri bazajya gufasha mu iterambere ry’u Rwanda, aho UR yiteguye kugira ikinyejana cya 21 Ikinyejana cya Afurika.

Abahawe impamyabumenyi barahiriye gukoresha “ubumenyi n’ubushobozi bwose bafite mu nyungu z’abaturarwanda n’ikiremwamuntu muri rusange. Guiharanira kuzamura imibereho myiza rusange no kurengera ibidukikije n’imitungo y’iki gihugu.”

Mu bahawe PhD, ACP Dr Wilson Rubazana yayihawe mu bumenyamuntu, ubushakashatsi bwe akaba yarabukoze ku “ngaruka za Jenoside nk’imvano y’impfu zinyuranye mu Rwanda, agera ku mwanzuro ko “mu ngamba ziri mu kurwanya impfu zishingiye ku bugizi bwa nabi mu Rwanda, hakwiye gushyirwaho n’uburyo bwihariye bwo gufasha abantu gusubirana mu bijyanye n’imibanire.”

Undi ni Dr. Sebatukura Gitimbwa w’imyaka 57 usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, wahawe impamyabumenyi y’ikirenga mu buvuzi bujyanye n’imitekerereze.

Abarangije Kaminuza bateherejwe n'uruganmba rukomeye rwo guhangana n'ubushomeri
Perezida Kagame hamwe n'abayobozi barimo aba Kaminuza y'u Rwanda na Minisiteri y'Uburezi
Perezida Kagame ageza impanuro ku bari bitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku barangije muri Kaminuza y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza