Abarangije muri IPRC South bararira ayo kwarika nyuma y’igihe badahabwa impamyabushobozi

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 5 Ukwakira 2017 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri barangije mu ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro ryo mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC South), bararira ayo kwarika nyuma yo kumara imyaka ibiri barangije amasomo ariko batarahabwa impamyabushobozi zabo zibemerera kujya guhatana ku isoko ry’umurimo.

Kuwa 23 Werurwe uyu mwaka nibwo imfura za IPRC South zasoje amasomo mu 2014/15 n’ubuheta bwayo bwayarangije mu 2015/16, bose bagera kuri 458 bakorewe ibirori byo guhabwa impamyabushobozi z’icyiciro cya mbere cya kaminuza.

Aba bize imyaka itatu mu mashami y’ikoranabuhanga, ubwubatsi, amashanyarazi n’ibindi biyongeraho abandi bagera kuri 626 na bo bize imyuga bahabwa n’amahugurwa mu gihe cy’umwaka umwe ajyanye n’ubwubatsi, amashanyarazi, gutunganya amazi, kubaza, gusudira, kuhira imyaka, guhingisha imashini, guteka, kwakira abashyitsi, ikoranabuhanga n’ibindi.

Bamwe muri bo baganiriye na IGIHE, bagaragaje agahinda n’ingaruka bakomeje guhura na zo ku isoko ry’umurimo bitewe no kutagira impamyabushobozi.

Uwitwa Abdon Ishema warangije amasomo mu mwaka wa 2015/16 yagize ati “Tumaze igihe kingana n’imyaka ibiri hari n’abamaze umwaka. Batwemerera ko ukwezi ariko kunini ngo tubone impamyabushobozi ariko kugeza ubu ababishinzwe bakomezaga kumbwira ko bizakemuka mu cyumweru kimwe bikarangira ntagikozwe.”

Akomeza avuga ko bari mu gihirahiro kuko n’icyemezo cy’agateganyo cy’uko barangije amasomo bahabwa ahenshi kitemerwa.

Ati “Imibereho iragoye kuko ntaho twakwaka akazi n’aho tugeze badutuma impamyabushobozi. Biratugoye kuko kubaho nta mpamyabushobozi kandi wararangije [...] baduhaye icyemezo cy’uko twarangije amasomo [To Whom it may Concern], ariko iyo uyijyanye ahantu hashize amezi atatu bakubwira ko yarangiye.”

Umuyobozi ushinzwe amasomo no kwandika abanyeshuri muri IPRC South, Murasira Gerard, yasobanuriye IGIHE ko babonye amabwiriza yo gukoresha impamyabushobozi imbere mu gihugu, bityo bakaba baratindijwe no kubona rwiyemezamirimo uzikora mu buryo bwiza bifuzaga.

Yagize ati “Ubu hari ikigo tubona kigerageza kitwizeza ko gishobora kuzikora mu gihe kitari kinini, ntabwo ari nyinshi ku buryo bananirwa kuzikora, ntekereza ko hari icyizere ko zizaboneka vuba.”

Murasira yavuze ko nubwo ku giti cye atatanga igihe kizwi zizabonekera, ngo rwiyemezamirimo avuga ko bitazarenza ibyumweru bitatu. Gusa yashimangiye ko uretse icyemezo cy’agateganyo cy’uko barangije amasomo batanga, banemeye ko indi nyandiko yemeza ubwo bukererwe bw’impamyabushobozi ikenewe n’ikigo gishaka guha umuntu akazi biteguye kuyitanga.

IPRC South yafunguye imiryango mu Ukuboza 2012, itahwa ku mugaragaro tariki 27 Kamena 2013. Imfura zayo zasoje amasomo muri 2015, na ho ubuheta buyasoza muri 2016.

Abarangije muri IPRC South bararira ayo kwarika nyuma y’imyaka ibiri badahabwa impamyabushobozi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza