Abarangije ubuvuzi bandikiye Minisitiri w’Ubuzima ibaruwa ntabaza

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 11 Nzeri 2017 saa 12:29
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’abanyeshuri mu mashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda ( Intagamburuzwa National Coordination/ Rwanda National Students Association) ryandikiye Minisitiri w’Ubuzima ibaruwa imusaba ko yakuraho amafaranga yishyurwa n’abanyeshuri barangije amasomo ashamikiye ku buvuzi batanga bagiye gukora ibizamini bibinjiza mu mwuaga.

Abo banyeshuri bavuga ko badakwiye gutanga ayo mafaranga mbere ndetse akaba yanakurwaho nk’uko byagenze ku bandi banyeshuri baba bagiye kwinjira mu Rugaga rw’abaforomo n’ababyaza.

Ku wa 22 Kanama 2017, Urugaga rw’Abaforomo n’ababyaza rwasohoye itangazo ryavugaga ko abanyeshuri barangije mu buforomo n’ububyaza bakuriweho amafaranga bishyuraga mbere yo gukora ibizamini bibinjiza mu rugaga.

Ku rundi ruhande, Urugaga rw’abakora imirimo ifite aho ihuriye n’ubuvuzi (Rwanda Allied Health Professions Council, RAHPC) ryo ryasohoye, ku wa 10 Kanama 2017, itangazo risaba abanyeshuri barangije mu mashami afite aho ahuriye n’ubuvuzi kwishyura amafaranga 50,000 yo kwiyandikisha bitarenze itariki 10 Nzeri 2017.

Abo ni abize amasomo ya Anesthesia, Biomedical Laboratory Science, Clinical Medecine, Dental Therapy, Environmental Health Sciences, Human Nutrition, Mdeical imaging, Occupied therapy, Orthopedics n’ayandi.

Ni ibaruwa yandikiwe Minisitiri w’Ubuzima, imenyeshwa Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’Urwego rw’Umuvunyi.

Mu gushaka kumenya icyo Minisiteri y’Ubuzima ivuga kuri iyo baruwa Umuvugizi w’iyi minisiteri, Malick Kayumba, yadutangarije ko arwaye adafite amakuru kuri yo, ariko Umuvugizi w’Ikigo cy’ubuzima (RBC), Gaspard Habarurema adutangariza ko aribuduhe igisubizo bidatinze.

Ministeri y’Ubuzima n’iy’Uburezi znzombi zivuga ko haro no kwigwa uburyo mu minsi ya vuba, ku bakiri mu masomo muri kaminuza, iryo suzuma ryajya rikorwa mu bufatanye bw’ingaga na kaminuza, umunyeshuri akarangiza umwaka wa nyuma akorerwa isuzuma n’izo nzego zifatanyije, agasohoka abonera rimwe impamyabumenyi n’icyemezo cyimuhesha kwinjira mu mwuga.

Minisitiri w'ubuzima, Dr Gashumba Diane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza