Abarenga 900 bamaze kujya mu rugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda [Institution of Engineers Rwanda, IER], rumaze kwandika abanyamwuga barenga 900 kandi ubukangurambaga burakomeje mu rwego rwo kurushaho kongera abinjira muri uru rugaga no kunoza umwuga.

Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019, mu Nteko Rusange yahuje abibumbiye mu rugaga rw’Abanjeniyeri mu Rwanda.

Urugaga rw’Abanjeniyeri mu Rwanda rugizwe n’abakora imirimo itandukanye irimo inzobere mu by’ubwubatsi (Civil Engineering), iby’imashini (mechanical engineering).

Iby’itumanaho (Electronics and telecommunication engineering), ikoranabuhanga mu bya mudasobwa (computer engineering), iby’ingufu n’amashanyarazi, ibijyanye n’ubumenyi n’imiterere y’Isi (Geology) n’ibindi.

Mu 2012, nibwo uru rugaga rwashinzwe ndetse kugeza ubu abinjiramo bagenda biyongera ahanini bitewe n’ubukangurambaga bukorwa n’ubuyobozi bwarwo.

Perezida w’Urugaga rw’abenjeniyeri mu Rwanda, Eng. Kazawadi Papias Dedeki, yavuze ko mu byo bishimira harimo kuba umubare w’abanyamuryango wiyongera umunsi ku munsi kandi n’umwuga urushaho gutera imbere.

Kazawadi yavuze kandi ko kwishyira hamwe aribyo bifasha mu iterambere ry’umwuga kandi bituma habaho guhangana n’amwe mu makosa ashobora gukorwa n’abiyitirira umwuga.

Yagize ati “Kimwe mu byo kwishimira ni uko umubare w’abari mu rugaga ukomeje kwiyongera, turakomeza ubukangurambaga kuko kwishyira hamwe bifasha mu kungurana ibitekerezo twese tugamijwe iterambere ry’umwuga.”

Imibare itangazwa n’ubuyobozi bwa IER, igaragaza ko kugeza ubu abagera kuri 915 aribo bari bamaze kwiyandikisha mu rugaga kongeraho abagera kuri 51 barahiriye kwinjira mu rugaga mu mpera z’iki cyumweru.

Abandi barahiye mu Nteko Rusange yabaye muri iki cyumweru kandi ni 21 bo barangije muri za IPRC ndetse n’abandi bagera kuri 7 bari ku rwego rw’icyubahiro bitwa aba ‘Fellow’.

Abinjiye mu rugaga bashimangiye ko bigiye kubafasha mu kunoza umwuga kandi bazungukiramo byinshi bijyanye n’ubujyanama bazakura kuri bagenzi babo bamazemo igihe.

Eng. Dukundamahoro Fabrice yagize ati “Hari byinshi nzungukiramo by’umwihariko ibijyanye n’ubujyanama buzamfasha kunoza umwuga wanjye kandi nashishikariza abandi batarajyamo kuza kuko ni icyerekana ko ibyo urimo ubikora kinyamwuga.”

Eng. Dukundamahoro asanga kandi hakenewe ubukangurambaga kugira ngo n’abatarabasha kumenya ibijyanye n’urugaga babashe kumenya amakuru ndetse barwinjiremo.

Umuyobozi ushinzwe kwandika abinjira mu rugaga rw’abenjyenyeri, Eng. Kalamagye John, yavuze ko mu myaka ishize bagiye bibanda ku bukangurambaga kandi buzakomeza kugira ngo umubare w’abinjira mu rugaga bakomeze kwiyongera.

Yakomeje agira ati “Abari mu rugaga baba bafite amahirwe menshi cyane kuko urumva baraza bagahuriramo n’ababimazemo igihe bakaganira ndetse tunatanga amahugurwa byose ariko ikiba kigamijwe ni ukugira ngo tunoze umwuga dukora. Byose ariko ntabwo wabigeraho utishyize hamwe n’abandi.”

Urugaga rw’abenjeniyeri mu Rwanda mu 2017 rwakiriye inama y’ihuriro Nyafurika ry’abenjeniyeri, ruzanakira iy’abayobozi b’ingaga z’abenjeniyeri ku Isi mu 2020.

Umuyobozi ushinzwe kwandika abinjira mu rugaga rw’abenjyenyeri, Eng. Kalamagye John, yavuze ko mu myaka ishize abenjeniyeri bamaze kwiyandikisha batanga icyizere
Perezida w’Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda, Eng. Kazawadi Papias Dedeki yashimye ko umwuga ugenda urushaho gutera imbere
Abari mu rugaga rw'Abenjeniyeri basanga gukorera hamwe biri mu bizateza imbere umwuga w'ubwenjeniyeri
Bamwe mu bitabiriye inteko rusange y'urugaga rw'abenjeniyeri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza