Abarezwe hamwe n’abo kwa Rwigara babaye inzitizi mu rubanza

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 22 Gicurasi 2018 saa 09:54
Yasuwe :
0 0

Urubanza rw’abo kwa Rwigara, ku nshuro ya kabiri ntirwabashije gutangira kuburanishwa mu mizi bitewe n’inzitizi zishingiye ku bareganwa nabo bari mu mahanga, byagaragajwe ko batahamagajwe mu rukiko uko biteganywa n’itegeko.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Mushimiyimana Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline basubiraga imbere y’Urukiko Rukuru, nyuma y’uko iburanisha riheruka ku wa 7 Gicurasi 2018, ryasubitswe ku mpamvu z’umwunganizi wari ufite urundi rubanza mu Rukiko rw’Ikirenga.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umuvandimwe we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda; Adeline we yiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri, abanyamategeko ba Diane na Adeline Rwigara batangiye bavuga ko hari abantu baregwa muri iyi dosiye batahamagajwe ngo bitabe urukiko kandi ibyemezo bazafatirwa bishobora kugira ingaruka ku bo bunganira. Basabye ko bahamagazwa cyangwa urubanza rwabo rugatandukanywa.

Abo ni Mugenzi Thabita Gwiza utuye Toronto muri Canada, Mukangarambe Xaverine utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mushayija Edmond alias Sacyanwa utuye mu Bubiligi na Jean Paul Turayishimiye ubarizwa i Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibyaha baregwa bigaruka cyane ku butumwa bw’amajwi bagiye bohererezanya kuri WhatsApp, harimo ubwo Mukangemanyi yoherereje Mukangarambe ko Leta iyoboye u Rwanda ari amabandi; ubwo yoherereje umuvandimwe we Gwiza ko abantu bakwiye kwamagana iyi Leta, ko icyayihirika cyose yagishyigikira.

Hanagarukwa no ku biganiro bagiranye na Mushayija na Jean Paul Turayishimye bivugwa ko ari mu buyobozi bwa RNC ndetse asobanurira Adeline Rwigara icyo RNC aricyo.

Me Gatera Gashabana wunganira Mukangemanyi yavuze ko abo bagomba guhamagazwa mu rubanza, gusa Umushinjacyaha asobanura nta myirondoro yuzuye y’aho baherereye izwi, ndetse ko kuba umuntu atarabonetse mu gihe cy’ibazwa bitamubuza gukurikiranwa.

Me Buhuru Pierre Celestin wunganira Diane Rwigara yavuze ko abareganwa n’abakiliya be nta kigaragaza ko bashakishijwe ngo babure, avuga ko umuhango wo kubamenyesha ko bakurikiranywe wakuzuzwa, urukiko rukabamenyesha, maze urubanza rugakomeza nibura nyuma y’amezi abiri ateganywa n’itegeko.

Me Gashabana yavuze ko hari umwe mu baregwa Ubushinjacyaha bwavuze ko aba i Boston bugaragaza na nimero ya telefoni akoresha, abaza niba umuntu bwerekanye nimero ya telefoni akoresha butazi aho abarizwa ku buryo yahamagazwa.

Gusa Umushinjacyaha yavuze ko kuba baratanze nimero ya telefoni muri dosiye bitavuze ko bayihawe na nyirubwite, yongeraho ko aba banyamategeko bari kwitwara nk’abunganira n’aba bantu bari hanze y’igihugu, bashakishwa.

Me Gashabana yavuze ko icyo bashaka ari ukugira ngo amategeko yubahirizwe ndetse Me Buhuru ashimangira ko dosiye yashyikirijwe urukiko irimo abantu batandatu mu gihe bombi bunganira babiri gusa, bityo kuba dosiye ari imwe, amategeko yubahirizwa bose bagahamagazwa.

Ubwo iyi dosiye yaregerwaga urukiko, Ubushinjacyaha bwavuze ko Gwiza, Mukangarambe, Bushayija na Turayishimye bahamagazwa nk’abihishe ubutabera, ariko kuri uyu wa 22 Gicurasi bwasobanuye ko bwibeshye, batatorotse cyangwa ngo bihishe ubutabera, busaba ko bahamagazwa ahantu hatazwi kuko nta myirondoro yabo izwi.

Urukiko rwafashe amasaha agera kuri abiri yo kwiherera rusuzuma ubusabe bw’aba banyamategeko, bwo guhamagaza abareganwa n’abakiliya babo cyangwa urubanza rwabo rugatandukanywa.

Rwanzuye ko kuba hagaragazwa igihugu ushakishwa aherereyemo bitavuze ko imyirondoro yuzuye ku buryo urukiko rwashobora kubahamagara ahantu hazwi mu mahanga “bityo bagomba guhamagazwa ahatazwi.”

Rwanzuye ko abo bandi uko ari bane bagomba guhamagazwa mu buryo udafite aho aba cyangwa atuye hazwi ahamagazwamo. Urukiko rwemeje ko iburanisha rizasubukurwa tariki 24 Nyakanga 2018.

Guhamagarwa bikorwa bite?

Ingingo ya 127 y’ Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryo mu 2013, itegamya ko Ihamagara mu Rukiko rikorwa n’umwanditsi w’urukiko, rigashyikirizwa uwahamagawe cyangwa rigashyirwa aho uhamagawe abarizwa.

Ingingo ya 135 igena ko iyo uhamagawe adafite aho acumbitse cyangwa aho atuye mu Rwanda, ariko afite aho acumbitse hazwi mu mahanga, kopi y’ihamagara imanikwa ahabigenewe ku rukiko rugomba kuburanisha urwo rubanza n’ahandi hagenwe na rwo indi igaherako yohererezwa uwahamagawe, inyujijwe mu iposita cyangwa bakayiha Minisitiri ufite Ububanyi n’Amahanga mu nshingano ze, agatanga icyemezo cy’uko ayibonye.

Rikomeza rigira riti “Iyo uhamagarwa adafite aho aba cyangwa atuye hazwi, haba no mu mahanga, kopi y’ihamagara imanikwa ahabigenewe ku rukiko rugomba kuburanisha urwo rubanza n’ahandi hagenwe na rwo, kandi inyandiko zihinnye zikamenyeshwa rubanda hakoreshejwe inzira yose urukiko rusanze iboneye.”

Ihamagara kandi rishobora kohererezwa uwahamagawe hakoreshejwe inyandiko inyuze kuri interineti n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu itumanaho. Icyo gihe ariko hakenerwa ikimenyetso cy’uko uwo ryohererejwe yaribonye.

Itegeko rigena ko ‘Imenyesharuhame rikorwa mu buryo bwo kumanika kopi y’ihamagara ahantu hagaragara hagenwe n’Urukiko rwaregewe mu kibanza cyarwo, inyandukuro yayo mu magambo ahinnye ikamanikwa aho Inkiko Zisumbuye zose zikorera kandi ikamenyeshwa rubanda hakoreshejwe inzira yose urukiko rusanze iboneye mu gihe cy’amezi abiri’

Diane Rwigara n'umubyeyi we ubwo binjiraga mu cyumba cy'iburanisha
Diane Rwigara yabanje kuvanwaho amapingu abona kwinjira mu rukiko
Mukangemanyi yamburwa amapingu mbere yo kwinjira mu cyumba cy'iburanisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza