Abarimu 300 baragabirwa muri “Girinka Mwarimu”

Yanditswe na
Kuya 15 Mutarama 2014 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Abarimu 300 bazagabirwa inyana z’amashashi zihaka, mu gihugu cyose muri uku kwezi kwa Mutarama 2014, bivuze ko buri karere kazabonekamo abarimu bahabwa inka bagera ku 10.
Aba mbere baragabirwa guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Mutarama 2014 mu turere dukurikira twa; Rulindo, Gakenke, Musanze, Burera, Nyabihu, Ngororero, Rubavu, Karongi na Rutsiro.
Gahunda ya “Girinka Mwarimu” muri Minisiteri y’Uburezi, yatangijwe mu mwaka wa 2009. Muri uwo mwaka hagabwe inka 150, zihabwa abarimu 150 bo mu (...)

Abarimu 300 bazagabirwa inyana z’amashashi zihaka, mu gihugu cyose muri uku kwezi kwa Mutarama 2014, bivuze ko buri karere kazabonekamo abarimu bahabwa inka bagera ku 10.

Aba mbere baragabirwa guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Mutarama 2014 mu turere dukurikira twa; Rulindo, Gakenke, Musanze, Burera, Nyabihu, Ngororero, Rubavu, Karongi na Rutsiro.

Gahunda ya “Girinka Mwarimu” muri Minisiteri y’Uburezi, yatangijwe mu mwaka wa 2009. Muri uwo mwaka hagabwe inka 150, zihabwa abarimu 150 bo mu Turere icumi, aritwo; Gasabo, Nyarugenge, Kirehe, Nyagatare, Rulindo, Burera, Nyamagabe, Gisagara, Nyamasheke na Rutsiro.

Tariki 5/10/2010, abarimu 59 borojwe na bagenzi babo mu turere dutandukanye, mu mwaka wa 2011 abandi barimu 300 baragabirwa.

Nkuko byatangajwe na Juliette Nyiraneza ushinzwe itumanaho muri minisiteri y’uburezi, ngo abarimu bagabirwa hakurikijwe imikorere myiza bagaragaza mu kazi kabo.

Ubusanzwe ngo amarushanwa atangirira ku rwego rwa buri kigo kugera ku rwego rw’Akarere. Iyo umwarimu agabiwe inka ye ikabyara, inyana ya mbere ayoroza undi mwarimu watoranyijwe, akayimuha imaze gucuka.

Umunsi wagenwe abarimu bagabiranaho inka, ni tariki ya 5 Ukwakira buri mwaka: umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu.

Abarimu ntibagabirwa gusa ngo biherere aho, kuko nyuma hanakurikiranwa hakarebwa uko ubuzima bw’inka zatanzwe bumeze, ndetse niba koko hari akamaro inka zigirira abarimu, hakabarurwa umubare w’inyana zavutse kugira ngo hamenyekane umubare w’abarimu bazorozwa ubukurikiyeho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza