Abarundi 25 baherukaga gutahuka bahungiye mu Rwanda

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 5 Mutarama 2019 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Abarundi 25 baherukaga guhunguka bavuye muri Tanzania, bahungiye mu Rwanda bavuga ko mu Burundi bahozwaga ku nkeke n’undi mutwe ukaze kurusha Imbonerakure.

Umubare munini ni abana kuko bagera kuri 15, abagabo batatu n’abagore barindwi. Binjiriye mu Rwanda ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera kuri uyu wa 4 Mutarama 2019.

Kuri uyu mupaka bahamaze umwanya muto, imodoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpinzi rikorera mu Rwanda (UNHCR) ihabakura ibajyana mu nkambi y’agateganyo ya Bugesera iri mu Murenge wa Gashora.

Umunyamakuru wa IGIHE yageze kuri iyi nkambi saa munani izo mpunzi nazo zihagejejwe, abayobozi barimo kuzibarura ngo zihabwe ubufasha burimo aho kuba, ibyo kurya n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Umwe muri bo yabwiye IGIHE ko baturutse mu gace ka Gisenyi, Komini ya Busoni ihana imbibi n’Akarere ka Bugesera.

Yavuze ko hamwe na bagenzi be bari baturanye, baherukaga gusubira mu gihugu cyabo bavuye muri Tanzania. Mu guhungira mu Rwanda, ngo hari n’abandi babonaga umutekano wabo utameze neza bakabakurikira.

Ati “Ntabwo wari umeze neza kubera ubonye mwari mubanye neza n’abantu bagatangira kukwikeka ngo (igihugu) cyabavunnye wowe waragihunze, bati ‘Noneho intwaro niziza tuzahita tukumariza’ uhita wumva umutekano wawe utifashe neza. Niyo mpamvu twahisemo gusaba ubuhungiro hano mu Rwanda.”

Uyu mugabo ntiyabashije gusobanura igihe bahungukiye bava muri Tanzania ariko ngo bamwe bavuyeyo ku ngufu muri Gicurasi abandi mu Ukwakira 2018.

Yakomeje agira ati “Hasigaye hari umutwe (Abamigisi) ukaze cyane kurusha Imbonerakure, kuko wambaye gipolisi, babahaye ibyenda by’amashashi. Hari umugabo ubategeko witwa Ngendandumwe Ndakugaritse, aramutse aguketse ko wahunze, ntushobora kugenda ku isambu gushakayo akantu.”

Kugeza muri Nyakanga 2018, impunzi z’abarundi zisaga ibihumbi 30 zari zarahungiye muri Tanzania guhera mu 2015 zari zimaze gutahuka. Izahunze zose zisaga ibihumbi 300.

Umubare munini wafashe iy’ubuhungiro nyuma y’imvururu za politiki zavutse mu 2015, ubwo perezida Pierre Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ya gatatu bamwe bavugaga ko itemewe n’amategeko, ndetse akaza gutsinda amatora.

Ibintu byarushijeho kuba bibi ubwo abatavuga rumwe nawe bageragezaga kumuhirika ku butegetsi, ariko uwo mugambi ugapfuba.

Imibare ya UNHCR igaragaza ko kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2018, mu Rwanda habarizwaga impunzi z’Abarundi 69,089.

Izi mpunzi zakiriwe mu nkambi ya Bugesera
Abahunze bitwaje imyambaro n'utundi dukoresho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza