Abasenateri babajije impamvu hari imibare ya NISR idahura n’iyo ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 Kamena 2019 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Abasenateri babajije Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), uko gihuza imibare yacyo n’iy’izindi nzego cyane cyane ibigo mpuzamahanga kuko hari iyo usanga itangazwa ariko ikanyurana.

Abasenateri babajije Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), uko gihuza imibare yacyo n’iy’izindi nzego cyane cyane ibigo mpuzamahanga kuko hari iyo usanga itangazwa ariko ikanyurana.

Ni mu biganiro nyunguranabitekerezo n’Ubuyobozi bukuru bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) ku bushakashatsi bwa gatanu ku mibereho rusange y’ingo, 2016-2017.

Ubushakashatsi bwa Gatanu ku mibereho y’ingo mu Rwanda (EICV5), bwagaragaje ko umubare w’abanyarwanda mu 2016/2017 wari miliyoni 11.8, muri bo abagera kuri 38.2% bari mu bukene naho 16.0% bari mu bukene bukabije.

Ubusumbane mu bukungu bwaragabanutse nk’uko bigaragazwa n’igipimo cya ’Gini’, buva kuri 0.447 muri 2013/14 rigera kuri 0.429 muri 2016/2017.

Imibare yerekana ko mu 2000/2001 abari mu murongo w’ubukene mu Rwanda bari 58.9%, mu 2005/06 bari 56.7%, mu 2010/11 bari 44.9%, mu 2013/14 bari 39.1%, mu 2016/2017 bagera kuri 38.2%.

Ubu bushakashatsi kandi bwanagaragaje abagera hafi kuri 82% by’abanyarwanda bari munsi y’imyaka 40, naho 3.5% bafite 65 kuzamura. Abagore ni 52%, Kigali akaba ari yo ifite abagore bake naho Amajyaruguru akaba ari yo afite benshi.

Ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka mu myaka 10 ishize ku mpuzandengo ya 7.5%, ubucuruzi buzamukaho 23.9%, hagati ya 2014 na 2017 mu gihe bwari bwazamutseho 24.4% hagati ya 2011 na 2014.

Imirimo yiyongereyeho 31% hagati ya 2014 na 2017, mu gihe yari yiyongereyeho 34.5% hagati ya 2011 na 2014.

Abakoresha internet mu rugo bavuye ku 9% mu 2014 mu 2017 bagera kuri 17%. Abakoresha amashanyarazi mu gucana yaba akomoka ku miyoboro migari cyangwa imirasire y’izuba, wiyongereye ku kigereranyo 34.4% mu 2016/2017, amazi meza ni 86%, abatunze telefoni ngendanwa ni 67% bavuye kuri 64% mu 2014.

Icyakora abana bajya ku ishuri bakiga ni 87.6%, mu mashuri abanza naho mu mashuri yisumbuye ni 23.2%. Abanyarwanda bafite televiziyo zikora ni 10.4% bavuye ku 9.9% muri 2014.

Senateri Muhongayire Jacqueline, agendeye kuri iyi mibare yabajije Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare uko gihuza imibare yacyo n’iyo ku rwego mpuzamahanga kuko usanga inyuranye, aho u Rwanda ruhabwa mike kandi mu gihugu hari myinshi.

Yagize ati “Iyi mibare ihuzwa ite n’imibare yo ku rwego rw’akarere no ku rwego mpuzamahanga kuko hari ubwo Banki y’Isi, OMS, AU, EAC n’ahandi basohora imibare ugasanga bavuze ngo mu Rwanda hari abana benshi bata amashuri tukaba aba nyuma kandi hano mutwereka ko bagana ishuri ku kigero cyiza?”

Yakomeje agira ati “Byanatubayeho mu bijyanye n’inkingo, bakerekana ko abana bakingirwa ari bake wabaza muri Minisiteri y’Ubuzima bakakwereka imibare iri hejuru”.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa NISR, Murenzi Yvan, yemeye ko iki kibazo gihari ariko usanga biterwa n’uko baba bashaka gutangaza imibare yo ku rwego rwa Afurika yose cyangwa Isi ariko hakaba hari ibihugu bidatangaza amakuru yabyo, bityo bagafata ayo baherutse kubona bakagenekereza.

Ati “Iyo ahenshi basanze batayafite, bafata aherutse bafite bakagenekereza bati ubu bimeze gutya, wabaza bakakubwira ngo ntabwo mu bihugu byinshi tuba dufite aho dukura amakuru, kandi tuba dushaka gukoresha uburyo bumwe”.

Murenzi yavuze ko NISR ifite urwego rwo gutangaza imibare kandi ubu basigaye babanza kuvugana n’abakora ibyegeranyo cyangwa ubushakashatsi kugira ngo babahe amakuru yizewe.

Ibi kandi bigendana no kubanza kuvugana n’abagiye gukora ubushakashatsi runaka bagahabwa ibipimo runaka bazapimiraho bahuje na gahunda za leta n’igikenewe cyafasha mu guhindura imibereho n’iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi wungirije wa NISR, Murenzi Yvan, yavuze ko hari uko bakorana n'abakora ibyegeranyo n'ubushakashatsi mpuzamahanga
Perezida wa Sena Makuza Bernard yayoboye ibiganiro nyunguranabitekerezo
Abasenateri bavuga ko hari imibare y'ibigo mpuzamahanga idahura n'iya NISR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza