Abashaka intambara ku Rwanda bagomba no kumenya ibibazo bibategereje– Perezida Kagame

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 8 Mata 2019 saa 03:41
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kurengera umutekano warwo mu buryo bushoboka bwose, ashimangira ko abashaka kuruzanaho intambara, nubwo atari nziza, bagomba kubanza kumenya ibibazo bibategereje.

Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, nyuma y’ibikorwa byo gutangiza iminsi 100 yo kwibuka byabaye kuri iki Cyumweru.

Muri uwo muhango, Perezida Kagame yavuze abatekereza ko u Rwanda rutanyuze mu bibi bihagije bagashaka kongera guhangana narwo, abanyarwanda umutima wo guhangana ukibarimo.

Aganira n’abanyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko intambara atari ikintu cyakabaye cyihutirwa, ku buryo akenshi n’ikoreshwa ry’ijambo intambara rikwiye kwitonderwa kuko iyo utekereje icyo rivuze ku buzima n’ibindi bintu bihatakarira, atari ikintu cya mbere, cya kabiri cyangwa cya gatatu gikenewe.

Yakomoje ku bikorwa bihungabanya umutekano byagiye bituruka mu ishyamba rya Nyungwe, avuga ko abantu babiri inyuma bagiye bagerageza gusembura u Rwanda bibeshya ko bazabyungukiramo bakayobya uburari ku kibazo igihugu cyabo gifite.

Mu bihe bitandukanye, abantu bagiye bagaba ibitero mu duce twegeranye n’ishyamba rya Nyungwe, Ingabo z’u Rwanda zagiye zibakurikirana bagahungira i Burundi.

Ati “Tubifata nk’ubushotoranyi, umuntu ashobora kugusembura ngo arebe ko mwamera kimwe. Igihugu gishobora kugusembura kugira ngo gihishe ibibazo gifite, ngo nibibaho mwese mumere kimwe. Twanze gushotorwa dukomeza kuvugana n’abantu ku buryo tuzakemura ibibazo umunsi cyambutse umupaka wacu, ntabwo twe dutekereza kuwambuka.”

“Ntabwo dutekereza gushoza intambara hanze, icyo navugaga kwari ukuburira abantu batekereza intambara, icya kabiri noneho batekereza intambara ku butaka bwacu, kubera ko intambara igomba kuba iri hagati y’abantu barenze umwe, ntabwo warwana nawe ubwawe […] Ibyo navuze byose biri muri icyo gitekerezo ko abantu batekereza kuzana intambara ku Rwanda, narababwiye nti bagomba no kumenya ibibazo bibategereje nibabikora.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda bijyanye n’amateka rwanyuzemo, rwakuze mu nzego zose harimo n’ubushobozi mu kurwana ku mutekano warwo.

Yagarutse ku bantu batekereza intambara ku Rwanda bari mu Burayi, Amerika, Afurika cyangwa mu bihugu by’abaturanyi, bananiwe kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Ati “Muzabumva bavuga intambara ndetse no muri icyo kibazo cya Nyungwe, nukurikirana uzabona ku mbuga nkoranyambaga abantu bishima uburyo ngo bafashe ibice bimwe by’igihugu, ntekereza ko ibyo aba ari ibihita, abo bantu ntabwo bazi ibyo bavuga.”

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza