Abashoferi babiri bafatiwe mu cyuho baha abapolisi ruswa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Ugushyingo 2017 saa 10:28
Yasuwe :
0 0

Nubwo Polisi ishyira imbaraga mu kurwanya icyaha ruswa, bamwe mu batwara ibinyabiziga ntibaracika ku muco wo kuyiha abapolisi kugira ngo bo guhanirwa ibyaha cyangwa amakosa baba bakoze.

Mu cyumweru gishize Polisi yafashe abagabo babiri baha ruswa y’amafaranga abapolisi bakora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo bo guhanirwa kwica amategeko y’umuhanda ubwo bari batwaye imodoka.

Polisi ivuga ko umwe yatanze ruswa y’ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo gufatwa ku itariki 10 Ugushyingo atwaye Toyota Carina, adafite icyemezo cy’uko iyo modoka yakorewe isuzuma ry’ubuziranenge; akaba kandi nta cyangombwa kiranga icyo kinyabiziga yari afite. Yafatiwe mu Karere ka Gakenke ku muhanda Musanze – Kigali.

Undi ni yatanze ruswa y’ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda ubwo yafatirwaga mu murenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu mu ijoro ryo kuwa 11 Ugushyingo ahagana saa munani atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux, adafite ibyangombwa byose umuntu utwaye imodoka asabwa kuba afite.

Umwe afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gakenke naho undi ari ku ya Gisenyi.

Aba babiri bakurikira umumotari wahaye umupolisi ruswa y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda ku wa 8 z’uku kwezi kugira ngo yo guhanirwa gutwara moto nta byangombwa birimo uruhushya rwo kuyitwara.

Ingingo yacyo ya 633 ivuga ko byitwa ruswa gutanga cyangwa kwemera gutanga impano yaba iy’amafaranga cyangwa indi ndonke, kugira ngo hakorwe umurimo cyangwa igikorwa mu buryo bunyuranije n’amategeko cyangwa mu rwego rwo kugororera uwakoze uwo murimo cyangwa icyo gikorwa, byaba bikozwe na nyir’ubwite cyangwa binyujijwe ku wundi muntu.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief CIP Emmanuel Kabanda, yibukije ko ruswa igira ingaruka mbi kuri serivisi n’iterambere muri rusange; bityo asaba buri wese kuyirinda no kuba umufatanyabikorwa mu kuyirwanya atungira Polisi agatoki abo ayikekaho cyangwa agatanga amakuru ayerekeye kuri nimero ya telefone itishyurwa 997.

Yagize ati "Umuntu ufatiwe mu cyaha cyangwa ikosa runaka agomba gukurikiza ibyo amategeko ateganya aho gutanga ruswa kugira ngo yo kuryozwa ibyo yakoze binyuranyije n’amategeko. Utanyuzwe na serivisi ahawe n’umupolisi akwiriye kubimenyesha inzego zimukuriye."

Umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa bashatse gutanga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 y’Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Umupolisi ufashwe yaka ruswa, ayakira cyangwa ayitanga arirukanwa hatitawe ku bwoko n’ingano byayo kandi akanakurikiranwa n’inzego z’ubutabera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza