Abashoferi barenga umunani bafashwe bagerageza gutanga ruswa

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 3 Ugushyingo 2016 saa 02:54
Yasuwe :
0 0

Gukaza ubukangurambaga n’ibikorwa birwanya ruswa muri Polisi y’u Rwanda byatumye hafatwa abashoferi umunani, bivugwa ko bageragezaga guha ruswa abapolisi ngo bareke kubacisha ibihano bijyanye n’amakosa yo mu muhanda bari bafite.

Abakekwa barimo umugabo w’imyaka 43, n’undi wa 31 bafashwe ku italiki ya Mbere Ugushyingo i Nyamirambo barimo gutanga ruswa y’amafaranga 150,000.
Umuvugizi wa Polisi ,ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda atangaza ko, aba bagabo barimo gukora ibizami by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, batanze iriya ruswa nyuma yo gutsindwa bagira ngo amazina yabo asohoke ku rutonde rw’abatsinze.

CIP Kabanda yagize ati “Bahise batabwa muri yombi bajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo , ibyo batangaga byarafatiriwe ngo bizafashe mu iperereza.”

Yongeyeho ati “Abandi batandatu bakekwa , bakora akazi ko gutwara imodoka, bose bafashwe bagerageza gutanga ruswa ziri hagati y’amafaranga 2000 na 3000 nyuma yo gufatirwa mu makosa yo mu muhanda atandukanye.”

Harimo kandi undi wahagaritse imodoka ye ahatemewe mu gasanteri k’ubucuruzi ka Gakenke,mu karere ka Gakenke.

Abandi 5 bose bafatiwe muri Kigali barimo uwatanze ruswa y’ibihumbi 12, babiri batanze 5,000 n’abandi babiri batanze 3,000.

CIP Kabanda yagize ati “Turi ku mihanda ku bw’umutekano w’abaturage ,si uguhabwa ruswa ngo dushyire ubuzima bwabo mu kaga; iyi ngeso imenyerewe mu bashoferi igomba guhagarara kandi biroroshye, bakurikize amategeko agenga umuhanda, bahe agaciro ubuzima bw’abandi kandi bace mu nzira zemewe bahabwe serivisi.”

Yongeyeho ati “Kwica amategeko no kugerageza gutanga ruswa ngo wigendere udahanwe bigushyira mu bibazo kuko igihano kigenewe ikosa ryo mu muhanda ari amande mu gihe utanze ruswa we igihano ahabwa ari gufungwa.”; aho yongeyeho ko bariya batandatu banahaniwe amakosa y’umuhanda bakoze.

Yarangije agira ati “Polisi y’u Rwanda ntiyihanganira ruswa n’ibijyanye nayo kandi indangagaciro igenderaho zirayibuza. Nta mbabazi tuzagirira uwo ari we wese uzagura serivisi cyangwa uzagerageza kubona ibyo atemerewe .”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza


Warning: mysqli_query(): (HY000/1194): Table 'spip_jobs' is marked as crashed and should be repaired in /home/lex94/public_html/ecrire/req/mysql.php on line 244