Abashoramari bo muri Maroc bagiye kubaka uruganda rukora imiti mu Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 20 Ukwakira 2016 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwo muri Maroc rukora imiti n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buvuzi, Cooper Pharma, rwasinye amasezerano yo kubaka ishami ryarwo mu Rwanda.

Aya masezerano yasinywe kuwa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2016 mu ruzinduko rw’iminsi itatu umwami wa Maroc ari kugirira mu Rwanda, ni umwe mu musaruro w’ibiganiro ibihugu byombi byagiranye ubwo Perezida Kagame yasuraga iki gihugu muri Kamena uyu mwaka.

Imwe mu miti izajya ikorwa n’urwo ruganda ruzubakwa mu Rwanda harimo izajya ivura indwara ziterwa n’udukoko (bactérie) nk’iyitwa pénicilline.

Ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora kandi indi miti ikenerwa cyane ku isoko ryo mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Ku ruhande rw’u Rwanda amasezerano yasinywe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Francis Gatare, ku rwa Maroc asinywa na Jaouad Cheikh Lahlou, Umuyobozi Mukuru wa Cooper Pharma na Othman Benjelloun Umuyobozi Mukuru wa Bank of Africa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Serge Kamuhinda, avuga ko uru ruganda ruzagira akamaro gakomeye mu kugabanya icyuho mu bucuruzi gishingiye ku gutumiza imiti mu mahanga.

Yagize ati “Kuza ku isoko kwa Cooper Pharma, nk’uruganda rukomeye mu byo gukora imiti, biri mu murongo w’igihe kirekire Guverinoma y’u Rwanda yihaye wo kugira uruganda rukora imiti. Ibi bizagabanya icyuho mu bucuruzi binongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.”

Uruganda Cooper Pharma ruheruka gusinya amasezerano nk’aya i Abidjan muri Côte d’Ivoire. Kubaka uruganda mu Rwanda bizagirira akamaro ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba nka hamwe mu ho Maroc yifuza gushora imari no kugira umubano udasanzwe.

Urwo ruganda rwabonye izuba mu 1933 rubarizwa i Casablanca, abayobozi barwo bavuga ko barajwe ishinga no gukorana ubunyamwuga bagamije kugeza imiti myiza ku bantu bose.

Biteganyijwe ko uru ruganda ruzubakwa mu Rwanda ruzatangira gukora muri 2019 rukazubakwa ku buso bungana na metero kare 10 000 mu gice cyahariwe inganda giherereye mu Karere ka Gasabo. Ruzakora imiti ruhaze isoko ryo mu Rwanda runayohereze mu mahanga.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Gatare asinya amasezerano arimo n'ayo kubaka uruganda rw'imiti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza