Abasirikare b’u Rwanda bitabiriye imyitozo ihuje Ingabo z’Akarere muri Sudani

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Ugushyingo 2017 saa 09:37
Yasuwe :
0 0

Umutwe ugizwe n’abantu 95 bagizwe n’Ingabo z’u Rwanda, Polisi n’abasivile; nibo u Rwanda rwohereje mu myitozo izahuza ingabo zo mu karere izabera muri Sudani.

Uyu mutwe uyobowe na Brig. Gen Vincent Gatama uzahaguruka i Kigali ku wa Mbere tariki 20 Ugushyingo werekeze ahitwa Port Sudan mu Repubulika ya Sudani ahazabera iyi myitozo tariki 25 kugeza tariki 3 Ukuboza 2017.

Ni imyitozo yateguwe n’Ingabo zigize Umutwe w’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, EASF.

Ubutumwa bwatanzwe na EASF buvuga ko ari ‘imyitozo y’ingenzi mu gupima ubushobozi bw’Ingabo z’Akarere uburyo zatabara mu kubungabunga amahoro ahaba habaye ibibazo haba mu karere n’ahandi zakoherezwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe”.

Abateguye iyi myitozo bavuze ko igamije gutoza no kureba ubushobozi Umutwe wa EASF ufite mu guhuriza hamwe ingabo ziturutse mu bihugu bitandukanye, kuzohereza mu kazi ndetse no kuziha ibikenewe mu bikorwa zaba zirimo bigamije kugarura amahoro.

Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Jacques Musemakweli wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ u Rwanda, ni we watanze impanuro ku Mutwe ugizwe n’abofisiye n’abandi basirikare bagiye muri iyi myitozo. Izi mpanuro zatangiwe mu Kigo cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye i Kami.

Yasabye abagiye mu myitozo kuzaba abanyamwuga kandi bagahesha isura nziza u Rwanda mu ruhando rw’ibihugu 10 bizaba biteraniye muri iyi myitozo y’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba.

Gen Musemakweli yagize ati “Mugomba kuzagira imyitwarire myiza, mukagaragaza indangagaciro za kinyamwuga ziranga Ingabo z’u Rwanda. Hari imikorere myiza RDF imaze kugaragaza mu ruhando rw’ibihugu murasabwa kuyishimangira mwita ku kazi kabajyanye. Ndizera ko mutazatenguha icyizere ubuyobozi bwabagiriye bubahitamo guhagararira igihugu”.

Yabasabye kandi kuzarangwa n’ikinyabupfura kiri ku rwego rwo hejuru.

Abitabiriye iyi myitozo bose hamwe bagera ku 1000 bagizwe n’ingabo, abapolisi n’abasivile bazaturuka mu bihugu 10 bigize Umutwe w’Ingabo ziteguye gutabara zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ibyo bihugu ni U Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.

Kuva izi ngabo za EASF zishinzwe mu 2004, zimaze gukora imyitozo izihuza itandukanye yabaye muri Kenya mu 2008, Djibouti mu 2009, Sudani mu 2011, Uganda mu 2013 ndetse na Ethiopia muri 2014.

Brig Gen Vincent Gatama ugiye ayoboye abagiye mu myitozo
Mu bagiye muri iyi myitozo, harimo n'abagore
Brig Gen Gatama aganira n'abasirikare ajyanye muri iyi myitozo
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj. Gen Jacques Musemakweli wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ u Rwanda
Maj. Gen Jacques Musemakweli yasabye abagiye mu myitozo kuzaba abanyamwuga kandi bagahesha isura nziza u Rwanda mu ruhando rw’ibihugu 10 bizaba biteraniye muri iyi myitozo y’Ingabo za Afurika y’Iburasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza