Abasirikare batatu b’u Rwanda baguye mu butumwa bw’amahoro bagenewe imidali

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Gicurasi 2019 saa 07:58
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abibumbye, kuri uyu wa Gatanu wageneye imidali abasirikare batatu b’u Rwanda baguye mu butumwa bw’amahoro, barimo Major Richard Ntambara, Sergent Jean Bosco Hategekimana na Chief Sergent Félicien Rutegera.

Mu muhango wabereye ku Cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York, hatanzwe imidali yitiriwe Dag Hammarskjöld ku bantu 119 barimo abasirikare, abapolisi n’abasivili baguye mu butumwa bw’amahoro mu mwaka wa 2018 no mu ntangiro za 2019, hamwe na Captain Mbaye Diagne Medal for Exceptional Courage.

Abanyarwanda batatu bagenewe umudali witiriwe umunya- Suède ‘Dag Hammarskjöld’ wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye kuva mu 1953 -1961, ubwo yitabaga Imana azize impanuka y’indege. Uyu mudali uhabwa abantu batakiriho baba abasirikare, abapolisi cyangwa abasivili, baburiye ubuzima mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Major Richard Ntambara yitabye Imana ku wa 30 Mutarama 2018 azize uburwayi mu birindiro bya Berberati, mu majyepfo y’Iburengerazuba bwa Repubulika ya Centrafrique, ku myaka 51. Yasize umugore n’abana bane.

Sergent Jean Bosco Hategekimana we yitabye Imana ku wa 10 Mata, nyuma y’uguhangana kw’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, Minusca, n’imitwe yitwaje intwaro mu gace kazwi nka Pk5 mu murwa mukuru Bangui.

Staff Sergeant Félicien Rutegera we witabye Imana ku wa 11 Kanama 2018 mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’abibumbye i New York, Valentine Rugwabiza, yavuze ko “mu gihe uyu munsi twibuka ababuze ubuzima bwabo baharanira amahoro, tuzi ko uburyo bwiza bwo guha icyubahiro ubwitange bagize ari ukubaka ibihugu bitekanye aho agaciro n’uburumbuke bigera kuri buri wese. U Rwanda rw’uyu munsi ni uburyo bwiza bwo guha icyubahiro Captain Diagne".

Uyu Captain Mbaye Diagne yavukiye mu mujyi wa Dakar mu 1958. Akirangiza Kaminuza yinjiye mu gisirikari nk’umwofisiye, aho mu 1993 yoherejwe mu Rwanda muri MINUAR nk’indorerezi ya gisirikari, ireberera ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha.

Jenoside igitangira yumvanye Abatutsi bari batangiye guhungira muri Hôtel des Milles Collines yari acumbikiwemo ko Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agathe yishwe, ajya gukora iperereza kuri urwo rupfu ari naho yahuriye n’abana be batanu, akabavana mu nzu ya UNDP bari bihishemo abatwaye mu modoka ye inyuma abatwikirije shitingi, abajyana muri Milles Collines ari naho bavanywe bajya i Burayi.

Nubwo hari amabwiriza ya Loni abuza indorerezi kujya gutabara abasivile, Captain Diagne yayarenzeho atabara nta n’intwaro afite kuko atari ayemerewe. Ubuhamya bwa bamwe mu barokokeye muri Milles Collines bugaragaza ubutwari bw’uyu mugabo wanafashije amagana y’abatutsi bari muri iyo hoteli kugera mu birindiro by’Inkotanyi byari ku Murindi.

Captain Diagne yarokoye Abatutsi babarirwa muri 600, kugeza ubwo kuwa 31 Gicurasi 1994 yicirwaga kuri bariyeri mu mirwano hagati y’Inkotanyi n’igisirikari cya Habyarimana, avuye mu bikorwa byo gutabara.

U Rwanda ubu ni igihugu cya gatatu ku Isi mu kugira umubare munini w’aboherejwe mu butumwa bw’amahoro, ahou bu rufite abasirikare n’abapolisi 6500 mu butumwa butane butandukanye bugamije kugarura amahoro muri Abyei, Repubulika ya Centrafrique Haiti, Sudani y’Epfo na Sudani.

Ubwo Amb Rugwabiza yashyikirizwaga umudali wagenewe abasirikare b'u Rwanda baguye mu butumwa bw'amahoro
Umudali wagenewe abasirikare b'u Rwanda witiriwe umunya-Suède Dag Hammarskjöld
Sergent Jean Bosco Hategekimana asezerwaho bwa nyuma n'abasirikare bagenzi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza