Abasirikare biyemeje guharanira ko Afurika yishakamo ibisubizo by’iterambere n’umutekano

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Gicurasi 2017 saa 11:58
Yasuwe :
1 0

Inama nkarishyabwenge ku mutekano wa Afurika, imaze iminsi itatu ibera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda mu Karere ka Musanze, yiganjemo inzobere mu by’umutekano, inararibonye mu bya politiki n’abashakashatsi, bagaragaje ko igihe kigeze ngo ibihugu bya Afurika bifate iya mbere mu kwikemurira ibibazo by’umutekano n’iterambere badateze amaboko ku mahanga.

Abasirikare bakuru bari bakurikiye ibi biganiro ni 47 baturutse mu bihugu 11 byo ku mugabane wa Afurika aribyo Ethiopia, Ghana, Kenya, Malawi, Nigeria, Rwanda, Sénégal, Sudani y’Epfo, Tanzaniya, Zambiya na Uganda. Kuri ubu baritegura gusoza amasomo bamazemo umwaka mu Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda i Musanze.

Muri ibi biganiro hashimangiwe ko ibihugu bya Afurika bikeneye gufatanya no kurushaho kubaka imibanire myiza hagati yabyo, bigasenyera umugozi umwe mu kurandura imitwe yitwaje intwaro, ibitero by’iterabwoba n’ibindi bibazo bibangamiye umutekano kuri uyu mugabane.

Abari mu nama bavuze ko ubuyobozi buhamye bufite icyerekezo ari ngombwa kugira ngo ibihugu bitere imbere.

Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen James Kabarebe, wasoje ibi biganiro byari bigenewe abasirikare bo mu bihugu bya Afurika bakurikirana amasomo mu Ishuri rikuru ry’Ingabo z’u Rwanda i Musanze, yashimiye ababigizemo uruhare, avuga ko byatanze umusaruro ku banyeshuri.

Yagize ati “Ndizera ko aba basirikare bakuru b’abanyeshuri bavanye impamba ikomeye y’ubwenge bungukiye muri ibi biganiro kandi nta kabuza ibyo bize bizabafasha mu bushakashatsi hamwe n’akazi kabategereje kajyanye no kubungabunga umutekano, haba mu bihugu byabo ndetse n’ahandi hirya no hino.”

Abayobozi bakuru b’igihugu barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Amb Claver Gatete na Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe bari mu batanze ibiganiro kuri uyu munsi usoza.

Hari n’abashyitsi baturutse mu bindi bihugu nka Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’ibihugu bigize EAC, Daniel Fred Kidega, nawe wari mu batanze ikiganiro.

Bibanze ku buryo Afurika yagira ijambo mu ruhando mpuzamahanga, n’uburyo idakwiye gukomeza guhanga amaso ku mfashanyo ziva hanze mu gukemura ibibazo byugarije uyu mugabane.

Mu minsi bamaze muri iyi nama banaganiriye ku zindi ngingo zirimo ibijyanye n’ibibazo bigaragara mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro iteza umutekano muke mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari, ibikorwa byo kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, ibitero by’ikoranabuhanga, imihindagurikire y’ikirere n’ingaruka bifite ku mutekano n’iterambere rya Afurika.

Umwe mu banyeshuri uturuka muri Malawi, Lt Col H Chilenga yagize ati “Iyi nama yaguye ubumenyi bwacu ku buryo dukwiriye kubungabunga umutekano w’ibihugu byacu, tugatahiriza umugozi umwe nk’Abanyafurika no kumenya kurengera inyungu z’ibihugu byacu mu ruhando mpuzamahanga.”

Abasirikare baturutse mu bihugu bitandukanye bakurikiye amasomo mu Ishuri rya Gisirikare rya Musanze
Minisitiri w’Ingabo, Gen Kabarebe yatangaje ko abasirikare bakuru bavanye impamba ikomeye y’ubwenge bungukiye mu biganiro izabafasha mu bushakashatsi n’akazi kabategereje
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Amb Claver Gatete ageza ijambo ku basirikare bakuru bitabiriye ibiganiro by'iminsi itatu i Musanze
Minisitiri w'Ingabo z'u Rwanda, Gen James Kabarebe n'Umugaba mukuru wazo, Gen Patrick Nyamvumba
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Amb Claver Gatete (ibumoso) aganira n'Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Patrick Nyamvumba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza