Abasogongezi Mpuzamahanga b’ikawa bashimiye Huye Mountain Coffee guteza imbere abahinzi bayo

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 14 Kanama 2018 saa 05:35
Yasuwe :
0 0

Abasogongezi Mpuzamahanga b’ikawa basuye uruganda Huye Mountain Coffee, bareba imikorere yarwo, bashima umwihariko rufite wo guteza imbere abahinzi bayo ndetse no gushyiraho ahantu ho gukorera ubukerarugendo.

Ni igikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize mu Murenge wa Mbazi, mu Karere ka Huye. Itsinda ry’abasogongezi ba Kawa bagera ku 10 baturuka mu bihugu birmo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, Korea y’Epfo, u Bushinwa a Australia n’ibindi, basuye urwo ruganda bareba umwihariko rufite.

Bahasuye nyuma y’igikorwa bamazemo icyumweru mu Rwanda cyo gusogongera ikawa ituruka mu turere dutandukanye mu marushanwa ngarukamwaka yitwa ‘Cup of Excellence’.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda (NAEB), Ntwali Alain, avuga ko bahisemo kuzana abo basogongezi b’ikawa ku ruganda rwa Huye Mountain Coffee, kuko ari ahantu ntangarugero kandi hafite umwihariko.

Ati “Hano ni ahantu dufite mu Rwanda hari ubukerarugendo bushingiye kuri kawa, twatekereje rero ahantu hameze neza twajyana abashyitsi bacu duhitamo hano kuko hujuje ibisabwa. Twabazanye hano kugira ngo barebe ya kawa basogongera iyo bari iwabo, bamenye ahantu ituruka n’uko iba yabanje kwitabwaho”.

Iryo tsinda ry’abasogongezi b’ikawa ryasuye ibice bitandukanye birimo imirima ihinzemo ikawa, basobanurirwa uko yitabwaho n’amoko yayo, basura uruganda ruyitunganya berekwa n’uko bahinzi batozwa kuyitaho kugira ngo igumane umwimerere mu buryohe no mu bwiza.

Basobanuriwe ko bimwe mu bituma ikawa yo mu misozi ya Huye igira umwihariko mu bwiza no mu buryohe ari imikoranire myiza y’uruganda n’abahinzi ba kawa, aho bafashwa gukorera hamwe mu matsinda yo kwiteza imbere ndetse bakigishirizwamo uko bakwiye kuyitaho.

Darrin Daniel wari uyoboye iryo tsinda ry’abasogongezi b’ikawa yabwiye IGIHE ko bishimiye ibikorwa byinshi by’uruganda Huye Mountain Coffee, ariko by’umwihariko bashimye cyane uko rukorana n’abahinzi ba kawa.

Ati “Ibyo twishimiye ni byinshi, birimo igikorwa cyiza cyo gushyiraho ahantu nk’aha ho gukorera ubukerarugendo no kwereka inkomoko ya kawa ndetse n’uko bayitunganya, ni ibintu byiza cyane. Ikindi kintu cyiza bakora twabashimiye kandi tunabashishikariza gukomeza, ni ukuntu bakorana n’abahinzi bakabateza imbere kandi bakabigisha kwita kuri kawa”.

Banyuzwe n’agace k’amateka y’u Rwanda gatangaje

Itsinda ry’abasogongezi b’ikawa rimaze gusura imirima ihinzemo ikawa n’uruganda ruyitunganya berekeje ku gasongero ku musozi wa Huye ahari urutare rwa Nyirankoko, basobanurirwa amwe mu mateka yarwo, arimo uburyo Umwami w’u Rwanda Kigeri I Mukobanya yahatsindiye uw’u Burundi witwaga Mukikira wari warigabije u Rwanda.

Kuri uru rutare hari bimwe mu bimenyetso bikihagaragara, birimo intebe y’umwami, igisoro ingabo ze zakiniragaho, inkamba z’ibisigazwa by’intwaro bakoraga (amacumu n’imyambi) n’ibindi.

Iyo uri kuri uyu musozi uba witegeye ibisi bya Huye ahahoze urugo rwa Nyagakecuru wamenyekanye cyane mu mateka y’u Rwanda; kandi uba ureba ibice byinshi bigize Intara y’Amajyepfo.

Ako gace k’amateka y’u Rwanda bakishimiye cyane bahifotoreza amafoto menshi abandi bafata amashusho n’amajwi y’uwabasobanuriga bakoresheje telefone zabo.

Nyuma yaho abo basogongezi bari kumwe na zimwe mu ndorerezi zibafasha mu gikorwa cya Cup of Excellence basoreje ku gusogongera ikawa y’uruganda Huye Mountain coffee.

Ubuyobozi bw’uruganda Huye Mountain Coffee buvuga bohereza ikawa mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Autriche, u Buyapani n’ibindi.

Beretswe zimwe mu mashini zifashishwa mu gutunganya ikawa imaze gusarurwa
Beretswe uko kera abanyarwanda batunganyaga ikawa mu buryo gakondo
Bishimiye icyanga cy'ikawa ya Huye Mountain Coffee
Darrin Daniel wari uyoboye itsinda ry’abasogongezi b'ikawa basuye uruganda Huye Mountain Coffee
Basoreje ku gikorwa cyo gusogongera ikawa y'uruganda Huye Mountain Coffee
Basobanuriwe uko ikawa yitabwaho mu murima kugira ngo izatange umusaruro ndetse n'uko babyigisha abahinzi bayo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza