Abategura Umunsi Wera w’Umucyo biyemeje kwishyura ideni ry’abarwariye mu bitaro bya Kibagabaga batishoboye

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 9 Gicurasi 2019 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Abategura Umunsi Wera w’Umucyo bahaye amafunguro ababyeyi n’abafite ubumuga batishoboye barwariye mu Bitaro bya Kibagabaga, bemera no kwishyura umwenda wa 711 650 Frw ibitaro bifitiwe n’abarwayi badafite ubwishingizi.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 7 Gicurasi 2019 ku bitaro bya Kibagabaga biherereye mu Karere ka Gasabo.

Umuyobozi w’abategura Umunsi Wera w’Umucyo, Edouard Mubaraka, yavuze ko bahisemo kugaburira aba babyeyi batishoboye barwariye muri ibyo bitaro kuko badafite ubitaho.

Ati “Ibyo tuba tubahaye ni ibigaragaza ko igihe runaka dushobora gutera intambwe, Imana y’i Rwanda nidufasha tuzabaha bose. Buri wese utuye Isi akwiriye gufata iya mbere akagira umutima ukunda wo gufasha abababaye.”

Mukamwiza Veneranda wo mu Karere ka Nyamasheke urwariye ku bitaro bya Kibagabaga, yavuze ko yishimiye icyo gikorwa kuko amazemo icyumweru yarabuze amafaranga yo kwishyura no kubona amafunguro bikamugora.

Ati “Nabyaye neza ariko mbyara nta Mituweli. Banciye ibihumbi 75 Frw tubura ubushobozi bwo kuyishyura. Umugabo wanjye ni umunyabiraka nta hantu yayakura. Turya ibiryo by’imfashanyo abakozi b’Imana bazanye.”

Ntibagarurwa Joseline waturutse mu Karere ka Gasabo yagize ati “Kubaho kwanjye, njya kubona nkabona abagiraneza baraje bagashyira ibiryo hariya tukagenda tugatega. Nk’ubu nari mburaye ariko kuba batuzaniye ibiryo Imana ibahe umugisha.”

Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibagabaga, Dr Mutaganzwa Avite, yavuze ko igikorwa abategura Umunsi Wera w’Umucyo bakoze ari cyiza kandi bakishimiye.

Ati “Abantu baza gufasha abarwayi barimo nk’aba bagize itsinda ry’Umunsi Wera w’Umucyo baradufasha cyane kwita kuri aba bantu baza badafite ababitaho.”

Yashimye by’umwihariko igikorwa cyiza biyemeje cyo kwishyurira abarwayi batishoboye ideni bari babereyemo ibitaro.

Ati “Turabavura ariko iyo tubonye abantu baza kudufasha kwishyura izo nyemezabwishyu biradufasha kuko tutababonye ibitaro bishobora guhomba.”
Yavuze ko buri kwezi nibura bagira ideni rya miliyoni eshanu z’amafaranga y’abarwayi baba baravuwentibabashe kwishyura.

Umunsi Wera w’Umucyo, ni umunsi ngarukamwaka abawutegura bizihiza buri wa 7 Nyakanga bakora ibikorwa byiganjemo iby’urukundo, imyidagaduro, gusenga Imana y’i Rwanda n’ibindi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza