Abatwara “taxi voiture” batuye Minisitiri agahinda ko kubura aho baparika i Kigali

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 21 Ukwakira 2017 saa 05:12
Yasuwe :
0 0

Iyo imihanda ivuguruwe cyangwa hakubakwa imishya mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, abatwara abagenzi muri taxi voiture bavuga ko hatajya hateganywa aho baparika kandi nabo batanga imisoro.

Mu biganiro abakora mu byo gutwara abagenzi baherutse kugirana na Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Umuyobozi wa Koperative y’ababatwara muri taxi Voiture, Bizimungu Jean Bosco, yavuze ko iyo imihanda ikozwe batangira kubunza imitima kuko aho baparikaga hahita hasibanganywa.

Yagize ati “Ntitwanze ko igihugu cyacu gitera imbere ni byiza n’abanyamahanga barabishima ariko mu rwego rw’amaparikingi mu mujyi Kigali twabuze aho duhagarara. Ibikorwa remezo biraza bakora umuhanda neza, ariko ugasanga aho wari usanzwe uhagarara uzwi bahakuyeho uragiye uranyanyagiye. Iyo imihanda itangiye gukorwa tubunza umutima.”

Nyirindekwe Théogène nawe utwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko yahagararaga mu Mujyi wa Kigali hafi y’ahazwi nko kwa Rubangura, ariko ubu hakaba harashyizwe icyapa kibakumira, ntihanagenwa ahandi hashya.

Ati “Twajyaga duparika hariya imbere yo kwa Rubangura, ubwo barangizaga kuhavugurura twaraje dusanga hariho icyapa kibuza imodoka kuhahagarara. Byaduteje igihombo gikomeye kubera ko abagenzi bari bahamenyereye. Twibaza impamvu abakora imihanda batadusigira aho guhagarara kandi dutanga imisoro.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) , Uwihanganye Jean De Dieu, yavuze ko ikibazo cy’aba bashoferi bazagishakira umuti mu minsi iri imbere.

Yagize ati“Uko twubaka imihanda tugomba no gushyiraho ibikorwa remezo bituma ibijyanye no gutwara abantu muri rusange bitungana. Ubwo icyo tuzagikurikirana tugishyire mu bikorwa ntabwo bivuga ngo tugiye kubasubiza aho mwakoreraga ariko dushobora no gutunganya ahandi heza mwakorera.”

Mu bindi bifuza ko Minisiteri y’Ibikorwa remezo ndetse na Polisi babafasha gucyemura ni ibijyanye n’abo bita inyeshyamba, batwara abagenzi mu mavatiri adateye irangi rigaragaza ko ikota Taxi, bagamije gukwepa imisoro.

Minisitiri Uwihanganye yavuze ko akajagari kari mu gutwara abagenzi kagiye guhagurukirwa mu gihe cya vuba hakaboneka umuti urambye.

Nta taxi voiture icyemerewe guparika kwa Rubangura

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza