Abatwiciye bahinyuje Imana - Guverineri Mufulukye

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 5 Gicurasi 2019 saa 05:26
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko abishe Abatutsi muri Jenoside mu 1994 bahinyuje Imana, kuko yaremye umuntu ngo akore ibyiza ku Isi aho kuba ibibi.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Bugesera ku kiyaga cya Mirayi, ahibukirwaga Abatutsi bishwe muri jenoside bakajugunywa mu mazi.

Guverineri Mufulukye yagize ati “Ndizera ko Imana ari nayo yaremye umuntu, yamuremye kugira ngo ayiheshe icyubahiro ndetse anaguke. Kuba rero hari abaje guhinyuza uwo mugambi w’Imana, ubwo turabirekera uwo muntu n’Imana ye gusa icyo tuzi ni uko yayihinyuje.”

“Bikwiye kutubera isomo kuko icyo Imana yaremeye umuntu ni ukwaguka no gutera imbere ntabwo yamuremeye ubugome no kwicana.”

Yakomeje avuga ko abateguye bakanakora Jenoside ari abaswa kuko mu gihe ibindi bihugu byari birajwe ishinga no gusoza ikinyejana cya 19 bafite ubukungu bukomeye no kuvumbura ibyo abandi batazi, abanyarwanda barangizaga ikinyejana batemana.

Visi perezida wa Ibuka, Nkuranga Egide, yavuze ko kuva kera Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi, birushaho kuba bibi muri Bugesera ubwo igice kinini cy’aka karere na Rukumberi hatuzwaga abatutsi mu kubaheza no kugira ngo bicwe n’isazi ya tsé-tsé.

Ati “Ntabwo Abatutsi bajugunywe mu mazi mu 1994 gusa ahubwo kuva 1959 ubwo batotezwaga, bagiye bajugunywa mu mazi hirya no hino mu gihugu.”

Yasabye ababyeyi kuganiriza abana babo bakababwira amateka batayagoreka ngo kuko bizabafasha kuba mu Rwanda rutarangwamo amacakubiri.

Ati “Mu gihe twibuka nk’ubu ngubu mujye mubazana bumve ibiganiro bitangirwa hano kandi nimunataha mubabwize ukuri ntimukababeshye.”

Umuyobozi wa Dukundane Family yateguye iki gikorwa, Niwemwungeri Epaphrodite, yavuze ko kwibuka abishwe bajugunywe mu mazi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi ari igikorwa biyemeje kujya bakora buri mwaka.

Intara y’Iburasirazuba ifite ibiyaga 31 muri 34 biri mu gihugu cyose, naho Akarere ka Bugesera kabarizwamo ibiyaga icyenda. Ibi biyaga ngo byagiye bijugunywamo Abatutsi bamaze kwicwa abandi bagashyirwamo ari bazima, abicanyi babahambiriye.

Abayobozi batandukanye barimo abahagarariye Ingabo na Polisi ubwo hafatwaga umwanya wo Kwibuka abazize Jenoside
Guverineri Mufulukye yashyize indabo mu Kiyaga cya Mirayi mu rwego rwo kwibuka abakijugunywemo mu 1994
Habanje gukorwa urugendo rwo Kwibuka
Mbazumutima Juvenal watanze ubuhamya bw'ukuntu aha muri Gashora mu Kiyaga cya Mirayi hajugunywemo abantu benshi bamwe babaziritse amaguru n'amaboko abandi bakicwa bagahambwa mu nkengero
Niwemwungeri Epaphrodite uyobora Dukundane Family, yavuze ko biyemeje kujya bibuka Abatutsi bagiye bicwa bakajugunywa mu mazi
Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, ashyira indabo mu kitaga cya Mirayi
Visi Perezida wa Ibuka, Nkuranga Egide, yasabye ababyeyi kujya babwiza abana ukuri ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza