Abayisilamu mu Rwanda bamaganye abarwayi ba roho bishora mu bwiyahuzi bikitirirwa idini

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 31 Nyakanga 2016 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Hirya no hino ku Isi habarizwa imitwe itandukanye ivuga ko igendera ku mahame y’idini ya Islam, ariko ntisiba gukora ibikorwa bibi birimo kwica abantu, kubakomeretsa, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, gutwikira abantu n’ibindi bindi.

Muri iyo mitwe twavugamo nka Islamic State ikomeje kwibasira ibihugu by’i Burayi n’ahandi, Boko Haram idasiba kugarika ingongo muri Nigeria no mu bihugu bihana imbibi nka Niger,Tchad na Cameroun ndetse na Al Shabaab ikorera muri Somalia.

Vuba aha, Islamic State yigambye ko ariyo yishe umupadiri mu Bufaransa imukase ijosi mu ntagiriro z’iki cyumweru imusanze muri kiliziya ari mu gitambo cya misa.

Muri rusange cyari igitero cya gatatu mu kwezi kumwe nyuma y’icya Bavaria mu Budage na Nice mu Bufaransa cyaguyemo abagera kuri 84.

Boko Haram yo imaze guhitana abasaga ibihumbi 20 kuva mu mwaka wa 2009 itangira kugaba ibitero ,abasaga miliyoni ebyiri bavuye mu byabo nkuko Aljazeera ibitangaza.

Ibi kandi abarwanyi b’iyi mitwe y’iterabwoba babikora kenshi bitwikiriye izina ry’Imana aho bumvikana bagira bati “Allah Akbar”,ibishobora gutuma hari abatakariza icyizere idini ya Islam bumva ko irimo abicanyi n’abakora ibikorwa bibi.

Kuri uyu wa Gatandatu bamwe mu bayobozi mu idini ya Islam mu Rwanda, bongeye kwamaganira kure ibyo bikorwa byitirirwa Islam bavuga ko ntaho bihuriye nayo.

Hari mu nama yahuje umuryango ugamije kwimakaza amahoro ku Isi, HWPL (Heavenly culture, World Peace, restoration of Light) n’abanyamadini batandukanye bo mu Rwanda, aho yari igamije kurebera hamwe uruhare rw’amadini mu kurwanya intambara.

Umuyobozi w’Ibwirizabutumwa mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Maniriho Ismail, yavuze nta hantu na hamwe Islam yigisha gukora ibibi birimo kwica n’iterabwoba, bityo ko ababikora babikora ku giti.

Yagize ati “No muri Corowani (Coran) batwigisha kubana neza na bagenzi bacu mu mahoro.Turagaya ibikorwa byose bihitana inzirakarengane nko kwitukirizaho ibisasu, ubwicanyi n’ibindi byitirwa Islam. Uretse na Islam nta dini ryigisha ikibi ”

Mukunzi Abdul Majid, Imam wungirije w’umusigiti wa Nyamirambo nawe ati “Ntabwo bariya ibyo bakora biva mu nyigisho z’intumwa y’Imana Mohamed.Imana yaduhaye umubiri kugira ngo dutunganye.”

Bemera ko kuba umuntu ari umuyisilamu bitavuze ko atakosa, gusa ngo agomba kubibazwa ku giti cye.

Mukunzi avuga ko abigira intagondwa babiterwa n’impamvu zitandukanye zirimo ubujiji, kwikunda n’uburwayi bwa roho burimo kwibona, kwirarira, amacakubiri n’ubundi.

Muri iyi nama hagaragajwe ko amadini yose akwiye gufatanyiriza hamwe mu kurwanya ikibi, kandi ko abayoboke bayo bagiye bahurira hamwe bakaganira ku bibazo bihari, hakabaho no guhuza ibitekerezo byo gushaka ibisubizo, byakuraho intambara isi ikagira amahoro.

Mukunzi Abdul Majid, Imam wungirije w'umusigiti wa Nyamirambo
Umuyobozi w'ibwirizabutumwa mu muryango w'Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Maniriho Ismail

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza