Abayobozi b’ibigo bagera ku 100 bari kwigira hamwe icyateza imbere ibikorerwa muri Afurika

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 7 Kamena 2019 saa 08:56
Yasuwe :
0 0

Abayobozi b’ibigo bikomeye n’ibiciriritse muri Afurika bagera ku 100 bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi ibiri yiga ku iterambere ry’ibikorerwa muri Afurika.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya mbere yatangiye kuri uyu wa 6 Kamena 2019, yiswe ‘Made In Africa Leadership Conference’ yateguwe n’ihuriro Breakfast Club Africa ry’abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika.

Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama (Rwanda Convention Bureau, RCB), cyagaragarije abitabiriye iyi nama ko u Rwanda rwashyizeho amahirwe atandukanye mu korohereza ishoramari.

Muri Raporo iheruka ya Banki y’Isi ku koroshya ubucuruzi izwi nka ‘World Bank Doing Business Report’, u Rwanda rwigiye imbere imyanya 12 rugera ku wa 29 ku Isi, ruguma ku mwanya wa kabiri muri Afurika, inyuma ya Île Maurice.

Umuyobozi Mukuru wa RCB, Mukazayire Nelly, yavuze ko guteza imbere ibikorerwa muri Afurika bizashoboka ariko hakenewe ishoramari n’ubufatanye hagati y’inzego za leta n’abikorera.

Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyashyize imbaraga mu korohereza ishoramari, twashyizeho ibikorwaremezo, imiyoborere myiza, umutekano, ariko ibyo byose ntabwo byashoboka nta shoramari. Iryo shoramari rero rizava mu bagore n’abagabo muteraniye hano, ubushake n’icyerekezo turasangira.”

Mukazayire yavuze ko nk’uko Perezida Paul Kagame akunze kubivuga, Afurika ifite buri kimwe cyose gikenewe kugira ngo igere ku iterambere ryifuzwa.
Ati “Kandi ntabwo ari undi muntu uzaza kudufasha kugera kuri iryo terambere ryifuzwa atari twe Abanyafurika kandi abo bazabidufasha ni mwe muteraniye hano abayobozi bakuru b’ibigo bikomeye n’ibiciriritse.”

Umuyobozi Mukuru wa Breakfast Club Africa, Dr. Modupe Taylor-Pearce, yavuze ko Afurika ibura gushyira hamwe no kwiyumvamo ubushobozi.

Dr. Modupe yavuze ko kimwe mu bibazo byatumye iyi nama itegurwa ari uko n’ubwo Afurika ifite ibyayigeza ku iterambere ariko hakibura ibitekerezo n’ubumenyi bukenewe kugira ngo ibyaze umusaruro amahirwe bafite.

Yakomeje agira ati “Muri Afurika iyo rwiyemezamirimo atangiye umushinga ukagera ku rwego yubaka , ni iki kimubaho? Azavuga ko yagezeyo noneho arekereho gukomeza.”

“Ubumenyi ukeneye mu Rwanda kugira ngo ukore ubucuruzi cyangwa utangira uruganda, butandukanye n’ubumenyi bukenewe muri Nigeria cyangwa ahandi, intego y’iyi nama rero ni ukugira ngo twese duhuze ubumenyi ubundi twubake Afurika, duteze imbere ibikorerwa iwacu.”

Abitabiriye iyi nama basuye imishinga itandukanye irimo Kigali Innovation City (KIC), izatuma u Rwanda rugera ku ntego yo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Biteganyijwe ko KIC izafasha mu kureshya ibigo by’ikoranabuhanga biturutse impande zose z’Isi ngo bikorere mu Rwanda, birufashe kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga ndetse rwubake ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Uyu mushinga witezweho guhanga imirimo isaga 50 000, kohereza mu mahanga ibicuruzwa by’ikoranabuhanga bya miliyoni $150 ku mwaka no kwinjiza miliyoni zirenga $300 mu ishoramari ry’abanyamahanga mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Breakfast Club Africa, Dr. Modupe Taylor-Pearce, yavuze ko hakenewe gushyira hamwe hagati y'Abanyafurika ubwabo
Umuyobozi Mukuru wa RCB, Mukazayire Nelly, yavuze ko hakenewe ishoramari kugira ngo intego yo guteza imbere ibikorerwa muri Afurika igerweho
Umuyobozi wa Mara Corporation Ltd ikorera telefoni mu Rwanda, Ashish Thakkar, yari yitabiriye iyi nama
Abayobozi b'ibigo bikomeye muri Afurika bitabiriye iyi nama
Abitabiriye iyi nama ku munsi wa mbere bahawe ibiganiro bitandukanye

Amafoto: Moise Niyonzima


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza