Abayobozi b’Ikigo Ngenzuramikorere muri Cameroon bize byinshi ku igenzurwa ry’itumanaho mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 14 Nyakanga 2017 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo Kigenzura Itumanaho muri Cameroon, Ndengue Jean Yannick, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro ishingiye ku itumanaho n’ikoranabuhanga, avuga ko ari intambwe ikomeye mu gutuma ubucuruzi muri urwo rwego bukorwa neza.

Uyu muyobozi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu ubwo itsinda yari ayoboye ryasozaga uruzinduko rw’iminsi itanu ryagiriraga mu Rwanda, rigamije kwigira ku ntambwe urwego Ngenzuramikorere rw’u Rwanda, RURA, rumaze gutera.

Uyu muyobozi wungirije wa Agence de Regulation Des Telecommunications (ART) muri Cameroon, yabwiye IGIHE ko baje mu Rwanda kwigira ku bimaze gukorwa mu kugenzura itumanaho uko rigenda rivuka umunsi ku wundi.

Yagize ati “Muzi ko urwego w’itumanaho ari urwego rutera imbere uko bwije n’uko bukeye, ikoranabuhanga rishya ririyongera, abashoramari bakagenda bahura n’ibibazo bitandukanye kandi hakaba hakenewe n’umutekano w’itumanaho mu gihugu. Ni ibintu tubona ko RURA yabashije gukoraho, ku buryo twabyigiraho.”

Yagarutse no ku kijyanye no gutanga uburenganzira ku bigo bishora imari mu itumanaho, avuga ko hari intambwe ikomeye RURA yateye ku buryo bifuje kumenya uko yabigezeho.

Yagize ati “Mu birebana no gutanga ibyangombwa byo kubaka ibikorwaremezo nk’iminara y’itumanaho, gutanga imirongo y’itumanaho, kuba RURA yarashyizeho uburyo bwo kubikora kuko uyu munsi hari ibigo bikora iyo mirimo nka IHS, ibigo byukaba imirongo y’itumanaho inyuze mu butaka, kuba hari ibigo bibiri bitanga imirongo y’itumanaho rigezweho, twifuzaga kumenya uko byakozwe.”

Yakomeje avuga ko ikindi cyabazanye mu Rwanda ari ukureba uko RURA ikora inshingano zayo nk’Urwego Ngenzuramikorere by’umwihariko mu kugenzura uko ibigo bibona inyungu, ikintu cy’ingenzi ku bigo by’ubucuruzi.

Umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba, yavuze ko basanzwe bakorana n’izindi nzego zigenzura imirimo ifitiye abaturage akamaro mu bihugu bitandukanye, ku buryo RURA isabwe gusurwa n’inzego bikorana, itanga ikaze.

Yakomeje agira ati “Abashinzwe ikoranabuhanga barabakiriye baraganira, babaza ibibazo, ndetse baratemberezwa babagaragariza aho igihugu kigeze n’uburyo tugenzura ikoranabuhanga, bagaragarizwa uko serivisi zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga… Burya iyo usuye igihugu hari byinshi wiga.”

Yannick yavuze ko bakiriwe neza mu gihugu bakanabona byinshi kurusha ibyo batekerezaga, ku buryo bafite impamba ihagije bazamurikira ababatumye.

Mu rugendo izi ntumwa zagiriraga mu Rwanda, zanagize umwanya wo gusura ibikorwa nka Kigali Convention Centre, basura n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye i Kigali.

ART igenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro muri Cameroon guhera mu 1998, icyo gihugu kikaba gifite ibigo bine by’itumanaho ari byo Camtel, MTN, Orange na Viettel.

Itsinda riturutse muri Agence de Regulation Des Telecommunications (ART) muri Cameroon,ryaje mu Rwanda kwigira ku bimaze gukorwa mu kugenzura itumanaho uko rigenda rivuka umunsi ku wundi
Umuyobozi Wungirije w’Ikigo Kigenzura Itumanaho muri Cameroon, Ndengue Jean Yannick

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza