Abayobozi b’imitwe ya Polisi muri Afurika ishinzwe kugarura amahoro bahuriye mu mwiherero i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Gicurasi 2019 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Abayobozi bayobora imitwe y’abapolisi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro hirya no hino muri Afurika, bari mu Rwanda aho batangiye umwiherero ugamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’intego y’ubutumwa bw’amahoro hagamijwe kunoza imikorere.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru nibwo hatangijwe uyu mwiherero.

Uyu mwiherero w’iminsi itatu itatu wahurije hamwe abakomiseri bayobora imitwe ya Polisi ishinzwe kugarura amahoro muri Afurika bagera 19. Baturutse muri MONUSCO, UNAMID, UNMISS, UNISFA, AMISOM na UNSOM.

Umwiherero wafunguwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza ari kumwe n’umujyanama w’Umuryango w’Abibumbye mu by’umutekano ku isi, Luis Carrilho.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yavuze ko abapolisi b’Umuryango w’Abibumbye bagira uruhare rukomeye mu kurinda abasivili no kubagarurira amahoro n’umutekano, kurwanya no gukumira ibyaha, babarinda bo n’ibyabo ndetse no kugarura ituze muri rubanda.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda igira uruhare mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kandi twashyize ingufu nyinshi mu mahugurwa duha abapolisi bacu mu rwego rwo kubongerera ubushobozi kugira ngo bashobore gukorera hose mu bihe bitandukanye.”

IGP Munyuza yasabye aba bayobozi bayobora imitwe y’abapolisi boherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Afurika, kongerera ubushobozi abapolisi bayobora.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda yibanze cyane ku bikorwa byo kurinda abasivili, asaba abo bayobozi kongera imbaraga mu bikorwa bigamije ubukangurambaga mu baturage hagamijwe kubashishikariza kwirinda ibyaha nk’ipfundo ry’ibikorwa byo kugarura amahoro.

Umwiherero uzasuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’ibikorwa byo kugarura amahoro harimo gushyira imbaraga mu mikorere, kurinda abasivili, kubaka ubushobozi hagamijwe guhangana n’imbogamizi ziriho no kongera umubare w’abagore bajya mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano.

Ishyirwa mu bikorwa rishingiye ku nkingi umunani z’ingenzi zirimo politike, abategarugori,amahoro n’umutekano,kurinda, ituze n’umutekano, kugera ku musaruro, kubazwa ibyo bakora, kubaka amahoro arambye, imikoraranire, imyitwarire y’abakora mu bikorwa byo kugarura amahoro ndetse n’ibikorwa nyir’izina byo kugarura amahoro.

Umujyanama w’Umuryango w’Abibumbye mu by’umutekano, Luis Carrilho, yavuze ko nk’abayobozi b’imitwe ishinzwe kugarura amahoro, ari iby’agaciro guhurira hamwe bakaganira ku mbogamizi zituma rimwe na rimwe batagera ku musaruro ku musaruro uba wemejwe.

Yashimiye u Rwanda ku ruhare rukomeye rugira mu bikorwa byo kugarura amahoro ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Abapolisi b’u Rwanda bari ku rwego rwo hejuru mu kugira imyitwarire myiza, kandi bagira uruhare mu mibereho myiza y’abo bashinzwe kurindira umutekano.”

Yongeyeho ko u Rwanda rwohereza abapolisikazi bahuguwe neza yaba abagenda ari umuntu ku giti cye (UNPOL) n’ abagenda ari itsinda (FPU).

Ubu Umuryango w’Abibumbye ufite ubutumwa 14 bwo kubungabunga no kugarura amahoro, burimo abapolisi barenga 10,000 mu butumwa bwose.

U Rwanda ruza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bigira uruhare mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, rukaba urwa mbere rufite abapolisikazi benshi mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza