Abayobozi b’utugari n’imirenge babujijwe gusohora amatangazo atemejwe na Meya

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 11 Mutarama 2019 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minaloc, yabujije abayobozi b’utugari n’imirenge kongera gusohora amatangazo-bwirizwa atabanje gusuzumwa no kwemezwa n’umuyobozi w’Akarere.

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe itangazo ryasinyweho n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, Uwimana Phanuel wamenyeshaga abafite utubari mu gace ayobora, ko abagore batemerewe kurenza saa kumi n’ebyiri batarataha.

Tariki ya 10 Mutarama 2019, yasohoye irindi rivuguruza iryari ryatanzwe mbere ririmo kwisegura ku byafashwe nko guheza igitsinagore.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba François, yaje gutangariza IGIHE ko Umukozi Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi wari uhagariye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, yatanze ubutumwa butari bwo.

Nyuma y’ibi, Minaloc yasohoye itangazo kuri uyu wa 11 Mutarama 2019, isaba ko amatangazo azajya asohoka yasuzumwe ndetse akanemezwa n’ubuyobozi bw’akarere, inasaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Intara gukurikirana ko byubahirizwa ngo hanozwe imikorere y’inzego z’ibanze.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, rivuga ko amatangazo y’utugari n’imirenge ajyanye n’inshingano z’abatuyobora azajya yemezwa n’umuyobozi w’Akarere bibarizwamo.

Rikomeza rigira riti “Ndasaba ko amatangazo-bwiriza arebana n’ibiri mu nshingano z’inzego z’ibanze akarere gakuriye, azajya atangazwa amaze gusuzumwa no kwemezwa n’umuyobozi w’Akarere.”

Ingingo ya 193 y’itegeko Nº 87/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage ivuga ko inshingano z’Ubunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Umurenge bufite inshingano yo gushyira mu bikorwa gahunda y’amajyambere no gutanga serivisi nziza ku baturage no kunganira izindi nzego kugira ngo zirangize inshingano zazo.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi b'utugari n'imirenge kujya basohora itangazo-bwiriza yasuzumwe na Meya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza