Abayobozi ba Rotary muri Afurika batambagijwe Kigali, berekwa amahirwe y’ishoramari

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 18 Gicurasi 2019 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’abayobozi bakuru 50 bahagarariye abandi muri Rotary muri Afurika bateraniye mu Rwanda aho bitabiriye inama y’iminsi ibiri igamije kwigira hamwe iterambere ry’uwo muryango.

Mbere yo gutangira iyi nama, aba bayobozi batambagijwe ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali berekwa iterambere ryawo nyuma y’imyaka 25 u Rwanda ruvuye muri Jenoside yarushegeshe.

Urugendo rwabo barutangiriye kuri Kigali Convention Center, ku mugoroba wo ku wa 16 Gicurasi 2019, batembera mu bice binyuranye.

Beretswe Kigali Conference and Exhibition Village, ahazwi nka Camp Kigali habera ibikorwa byagutse birimo inama, ibitaramo n’amamurikagurisha atandukanye.

Aba bayobozi banasuye Ste Famille bagaragarizwa imiterere y’inyubako za kera n’uko zavuguruwe kugeza uyu munsi.

Uru rugendo rwateguwe mu kwereka aba bayobozi barimo n’abashoramari bafite ibikorwa bifatika mu bihugu byabo uko babyaza amahirwe ari muri Kigali.

Masterjerb Paul Birungi wo muri Rotary Club ya Virunga ibarizwa mu Rwanda wabasobanuriraga ibitatse Kigali yanyuzagamo akababwira amahirwe y’ishoramari ayirimo arimo koroherezwa kubaka, ubucuruzi n’ibindi.

Raporo ya Banki y’Isi yo mu Ukwakira 2018, yagaragaje ko mu koroshya ubucuruzi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 29 mu bihugu 190 ku Isi, n’uwa kabiri muri Afurika inyuma y’Ibirwa bya Maurice.

Aba bayobozi basuye ahahoze Gereza ya 1930, aho igice kimwe abashoramari b’Abanyarwanda bazacyubakamo amacumbi n’inzu zo guturamo, mu gihe ikindi kizasigara ari igicumbi cy’amateka.

Urugendo rwabo barusoreje i Rusororo aho batemberejwe muri Intare Arena, berekwa ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwakira inama zikomeye.

Bageze mu cyumba kinini kiberamo inama n'ibitaramo cya Intare Conference Arena bafata amafoto y'urwibutso

Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Rugera Jeannette, yavuze ko icyo gikorwa kigamije gushishikariza abanyamahanga gushora imari no kwinjiza amadevize mu gihugu.

Yagize ati “Uru rugendo rugamije kubashishikariza kuzongera gusura u Rwanda nk’uburyo bwo kuzamura ba mukerarugendo basura u Rwanda.’’

Rotary ni umuryango mpuzamahanga wita ku gushaka umuti w’ibibazo birimo kurwanya ubujiji n’ubukene, kwegereza ubuvuzi kuri bose, kunoza imitangire y’amazi meza, kurwanya ibyorezo no guhashya indwara y’imbasa no gufasha abababaye.

Rugera yavuze ko u Rwanda rwifuza kwakira inama akaba ariyo mpamvu “Twatembereje abayobozi mu kubereka ubushobozi bwo kwakira inama zagutse. Twifuza ko babona ubwiza bwa Kigali ku buryo n’izindi nama zikomeye za Rotary International bajya bazikorera hano.”

Biteganyijwe ko ku wa 5-10 Ugushyingo 2019, abayobozi bakomeye muri Rotary bazahurira mu nama ngarukamwaka yitwa ‘Institute’, yitabirwa n’abari hagati ya 500 na 1000.

Mu 2019 izabera mu Misiri mu gihe mu 2020 izabera muri Uganda. Rugera yavuze ko “Turifuza ko twazayakira mu mwaka uzakurikiraho (2021) ndetse igakomeza kubera mu Rwanda.’’

U Rwanda rushimwa nk’ahantu ho kubera inama kubera uburyo rworohereza abanyamahanga kubona visa bageze ku kibuga cy’indege na RwandAir ikabafasha mu ngendo zo mu byerekezo 27 iganamo.

Abayobozi muri Rotary bakuriye ingofero iterambere rya Kigali

Kigali irangwa n’isuku ituma abanyamahanga bayigira umujyi usukuye, urangwamo umutekano usesuye utuma abayitemberamo bisanzura, ntacyo bishisha.

Gloria Thomas wo muri Leta ya Plateau muri Nigeria yabwiye IGIHE ko iterambere rya Kigali ryerekana neza uko wakoresha ibyo ufite ukagera ku byo ushaka.

Yavuze ko “Naje naniwe ariko ubu nararuhutse, Kigali ni umujyi urimo umutuzo kandi utanga umudendezo. Kigali irasukuye kandi ubona abantu bazi icyo gukora. Buri wese akunda ahasukuye, iwacu ntihasa gutya. Ni isomo mvanye hano, nzasangiza ab’iwacu.’’

Robert Mills ukomoka muri Ghana yavuze ko nta ngendo shuri z’i Burayi zikenewe mu gihe hari ibihugu bya Afurika byakwigirwaho.

Ati “Uyu mujyi ni wo ufite isuku muri Afurika, u Rwanda rw’abaturage miliyoni 12 gusa rwabigezeho mu gihe igihugu cyanjye gifite miliyoni 28. Niba u Rwanda rwarabigezeho, ibihugu byose bya Afurika byabigeraho.’’

Yakomeje avuga ko “Ibindi bihugu bifite peterori, amabuye y’agaciro, zahabu, bifite ibyo byose ariko u Rwanda ntirufite ibyo byose. Ibyo rwagezeho bituma ntekereza ko gufata abana banjye babiri bakaza kwiga hano imyaka ibiri, bagatozwa indangagaciro rwimakaje.’’

Umunya-Nigeria uri mu bantu 17 bagize Inama y’Ubutegetsi ya Rotary International, Yinka Babalola, yavuze ko ari ubwa mbere atembereye muri Kigali, akanyurwa.

Ati “Nuriye RwandAir inshuro nyinshi, nazaga ku mugoroba mu gitondo nkaba nagiye nari ntarabona amahirwe yo gusura umujyi neza. Uratekanye, urakeye kandi nta kavuyo kawurimo.’’

Yinka Babalola yavuze ko yanyuzwe n'iterambere Umujyi wa Kigali wagezeho

Urutonde rw’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe ibyo gutegura Inama zikomeye (ICCA) rwashyize Umujyi wa Kigali ku mwanya wa kabiri nk’ahantu habereye kwakira inama zikomeye muri Afurika mu 2018.

Mu 2018, Umujyi wa Kigali wakiriye inama 26. Muri uwo mwaka, u Rwanda rwakiriye abashyitsi 38,745 bavuye ku 28 308 bitabiriye inama mu 2017.

Ubukerarugendo bushingiye ku nama bwinjirije igihugu miliyoni $56 mu 2018, avuye kuri miliyoni $42 mu 2017. Uyu mwaka byitezwe ko hazinjizwa miliyoni $88.

Abayobozi ba Rotary muri Afurika batambagijwe Kigali, berekwa amahirwe y’ishoramari bashobora kubyaza umusaruro
Banyuzwe n'imiterere ya Intare Arena aho basoreje urugendo rwo gusura ibice bitandukanye bya Kigali
Abayobozi bakuru ba Rotary muri Afurika basuye ibice bitandukanye bigize Intare Conference Arena i Rusororo
Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Rugera Jeannette (inyuma) ari mu baherekeje abayobozi b'uyu muryango muri Afurika
Intare Conference Arena iherereye i Rusororo, iri mu nyubako nini zakira inama zikomeye ziganjemo zirimo na Kongere z'Umuryango wa FPR Inkotanyi

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza